BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rwamagana: Imiryango 30 igiye kurya iminsi mikuru ibana byemewe n’amategeko

Rwamagana: Imiryango 30 igiye kurya iminsi mikuru ibana byemewe n’amategeko

admin
Last updated: December 11, 2022 10:34 pm
admin
Share
SHARE

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, igiye kwizihiza iminsi mikuru iri mu munyenga wo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abasezeranye bavuga ko baciye ukubiri n’ubuzima bwo kwihambiranaho

Abasezeranye ni imiryango igera kuri 30 ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza mu Murenge wa Munyiginya mu kagari ka Nyarubuye haberaga igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ihuriza ku kwishimira ko igiye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibana neza mu ngo zizira kwihambiranaho.

Bagaragaje ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko byagiraga ingaruka no ku bana babo kuko batari banditswe mu bitabo by’irangamimerere.

Umwe mu miryango yasezeranye uvuga ko wabanaga mu mwuka wo kutizerana kandi bagahora mu makimbirane.

Bati ” Twabanaga nk’abantu b’indaya, amakimbirane akavuka ugasanga turarwana buri munsi, ubu turatekanye nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi wasezeranyije iyi miryango, yasabye kubaka umuryango utekanye no kubwira bagenzi babo ubwiza bwo gusezerana byemewe n’amategeko.

Ati ” Turacyafite ingo zibana mu makimbirane, izo ngo zose ziradukeneye twese hamwe tubasange tubagire inama cyangwa se dutange amakuru twe guceceka.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye Imiryango yasezeranye kubana neza birinda amakimbirane ababwira ko umusingi ukomeye umuryango wubakiyeho ari amategeko,urukundo n’ubwumvikane ari nawo muco w’Abanyarwanda.

Mu gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku nsangamatsiko ya “Dufatanye, twubake umuryango uzira ihohoterwa”, yavuze ko ari igikorwa kizakomeza by’umwihariko bita ku miryango irenga 500 ibana mu makimbirane mu Karere kose.

Habaye kandi igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho umwe yorojwe inka, babiri borozwa ihene, abana 40 bahabwa ibikoresho by’ishuri, abandi 8 bahabwa Imifariso yo kuraraho mu gihe hatanzwe Mituweli 100 ku bangavu babyaye imburagihe.

Akanyamuneza ni kose kuri 30 basezeranye byemewe n’amategeko

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abasezeranye kuba urumuri aho batuye
Biyemeje kuba umusemburo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abana bahawe ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku
Umuturage worojwe inka, yizeza ko aziteza imbere akoroza n’abandi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?