BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Rwamagana ibara ubucyeye inganya amanota na Police ihembeshwa igitiyo

Rwamagana ibara ubucyeye inganya amanota na Police ihembeshwa igitiyo

admin
Last updated: October 2, 2022 11:04 pm
admin
Share
SHARE

Umunsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere, wasize ikipe ya Police FC yongeye gutakaza amanota nyuma yo gutsindwa na Gasogi United, mu gihe APR FC yakuye amanota atatu kuri Rwamagana City.

Savio na bagenzi be bamerewe nabi muri Police FC

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinywe indi mikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Amakipe ytwa makuru, yose yatsinze uretse Police FC itaramenya icyo ishaka.

Mu mukino wabereye mu Akarere ka Ngoma, ikipe ya APR FC yatsinze Rwamagana City.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ntabwo yari yiteguye kuza gutakaza amanota n’ubwo Adil Erradi uyitoza, yari yakoze impinduka mu bakinnyi be basanzwe babanzamo.

Ibitego bya APR byatsinzwe na Ishimwe Christian ku munota wa 25, Nizeyimana Djuma ku munota wa 67 na  Niyigenda Clèment watsinze icy’intsinzi.

Gusa ntabwo Rwamagana yacitse kuko yakomeje gukina ishaka kwishyura ikanatsinda, ariko biyiviramo kubona ibitego  byatsinzwe na Jordan na Joshua. Bisobanuye ko yatsindiwe iwayo ibitego 3-2.

Mu gihe i Rwamagana hari ibyishimo bya bamwe, niko i Kigali Police FC yahuye n’amajye nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0 byatsinzwe na Kaneza Augustin na Rugangagazi Prosper.

Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, imaze gutsindwa imikino itatu yose ya shampiyona imaze gukina, gusa ibitse umukino w’ikirarane izakinamo na APR FC imaze kugira atandatu ku yandi ikaba inafite imikino ibiri y’ibirarane izakina na Police FC na Bugesera FC.

Indi mikino yabaye:

Musanze FC 2-1 Espoir FC

Rutsiro FC 1-2 AS Kigali FC

Kiyovu Sports 1-2 Sunrise FC

Mukura VS 2-3 Gorilla FC

Bugesera FC 3-1 Étincelles FC

Marines FC 2-3 Rayon Sports

Byari bigoye kubona igitego mu izamu rya Gasogi United

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

2 Min Read
Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?