BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rutsiro: Yapfuye ari gusarura ibishyimbo

Rutsiro: Yapfuye ari gusarura ibishyimbo

admin
Last updated: December 26, 2022 12:52 pm
admin
Share
SHARE

Uwamahoro Jeanine  w’imyaka 34 wo mu karere ka Rutsiro, ubwo yasaruraga ibishyimbo yishwe n’amashanyarazi yakuruwe mu buryo butemewe.

Umuturage wasaruraga ibishyimbo yishwe n’amashanyarazi anyura mu murima we

Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, bibera mu Murenge wa Kivumu ,Akagari ka Kabujenje mu Mudugudu wa Rurembo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu , Munyamahoro Patrick,yabwiye UMUSEKE uyu muturage yakoze iyi mpanuka nyuma yo gufata urutsinga runyura mu murima we.

Yagize ati”Yafashwe n’amashanyarazi yagiye gusarura ibishyimbo bye.Hari umuturanyi uri hafi y’ahari umurima we,yakuruye amashanyarazi mu buryo butemewe,ayajyana ku rundi rugo noneho ntibayashyira hejuru,basa naho bayanyujije hasi mu bishyimbo by’imishingiriro.Afashe umushingiriro ngo akureho ibishyimbo,aba afashe kuri rwa rutsinga,amashanyarazi aba aramufashe.”

Uyu muyobozi yavuze ko yari kumwe na mugenzi we nawe yafashwe nayo mashanyarazi ubwo yageragezaga kumukuraho  .

Gitifu Munyamahoro avuga ko yihutanywe ku kigo nderabuzima cya Kivumu ariko yitaba Imana atarahabwa ubuvuzi.Uwasahakaga kumukuraho we yakize.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakurura amashanyarazi mu buryo bwemewe.

Yagize ati”Impanuka yabayeariko ni kubera ko abo baturage bikuririye amashanyarazi kandi batabifitiye uburenganzira.Ushatse gukurura amashanyarazi,agomba kuyakurura abatekinisiye babyigiye bagashyiraho amapoto ari hejuru,hanyuma akanyura hejuru cyane n’abantu kugira ngo adateza impanuka.Ni gihe urutsinga rwaguye ni ukwirinda ariko bakanaduhamagara ngo dushyire ikimenyetso aho hantu.”

Nyakwigendera asize uruhinja rw’amezi atandatu.Ubwo twakoraga inkuru Urwego rw’Ubugenzacyaha  rwateganyaga gufata icyemezo  niba umurambo wa nyakwigendera wahita ushyingurwa.

Ibishyimbo uyu muturage yasaruraga binyuramo urutsinga rw’amashanyarazi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Fanuel Buregea says:
    December 26, 2022 at 9:22 pm

    Imana yakire uwo muvyeyi pe ninkuru ibabaje pe ariko ntakundi nukwihangana

    Reply
  • RUGWIZANGOGA Anastase says:
    December 27, 2022 at 2:24 pm

    Ariko ntibyumvikana, ese urwo rugo rwajyagamo ayo mashanyarazi nta caspower rwagiraga? iyo mvugo ntikwiye yo kuvuga ko umuturage yakuruye umuriro muburyo butemewe kereka niba yawibaga.

    Reply
  • Baptiste says:
    December 27, 2022 at 8:07 pm

    Uwo mubyeyi Imana imwakire mubayo abo asize bihangane ubundi Ubuyobozi bukurikirane iki kibazo hamwe n’ubuyobozi bwa REG hamenyekane uburyo uyu muturage yahawemo umuriro mu buryo butemewe uwabigizemo uruhare wese abibazwe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?