Mu ijoro ryo ku wa 7 Nyakanga 2025 , Hitimana Aloys w’imyaka 76 yakubiswe n’inkuba arapfa
Ibi byabereye mu murenge wa Murunda mu kagari ka Mburamazi ,umudugudu wa Rukingu mu karere ka Rutsiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette, yahamije iby’aya makuru aboneraho no gusaba abaturage kugira imirindankuba ku nzu zabo.
Ati “Nibyo koko Hitimana wari ufite imyaka 76 yapfuye nyuma gukubitwa n’inkuba mu Kagari ka Mburamazi. Bikimara kuba abaturage bagerageje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga”.
MINEMA isaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda inkuba zirimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kugira imirindankuba, kwirinda kujya mu bidendezi by’amazi igihe imvura iri kugwa, kwirinda gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyara,I mu gihe cy’imvura