Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC) bivugwa ko  zagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Ukwakira, mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera kuri Kivu Morning Post, avuga ko igitero cyibasiye ibirindiro bya Bungushu, mbere yo kwimukira ahitwa Kasuku. Urusaku rw’amasasu rwateje ubwoba mu baturage.
Umuturage w’ahitwa Kiyenji yakomeretse nyuma yo gufatwa n’isasu ryarashwe n’uruhande rutamenyekanye ruri mu mirwano.
Umu ijoro ryabanje, ibintu byinshi by’abaturage byari byasahuwe n’izo nyeshyamba bivugwa ko zanahohoteye abaturage bo muri Sheferi ya Bwito, bituma abaturage bakangarana.
“Twakanzwe n’imirwano hagati y’abantu bitwaje intwaro baje gutera ibirindiro ya gisirikare bya Bungushu mbere yo kwerekeza ku rugo rwa Kasuku. Byari biteye ubwoba. Umuturage wa Kiyenji yishwe. Ni abaturage bishyura igiciro. Ibintu birakomeye nubwo hari hagarutse agahenge,” uyu ni umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa.
Zimwe mu nyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP, ndetse n’abarwanyi ba FDLR bari mu bice byegereye aho, nko muri Pariki ya Virunga, zirashinjwa kuba inyuma y’ibitero biheruka biri kwibasira ibirindiro bya AFC/M23.
Ibi biraba nyuma y’iminsi micye AFC/M23 itangije ibitero byibasiye inyeshyamba za wazalendo na FDLR muri icyo gice cya Teritwari ya Rutshuru.
Biravugwa ko agahenge kaje kugaruka kandi ibikorwa bimwe birimo kugenda bisubukurwa
					