BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

admin
Last updated: November 28, 2025 1:40 pm
admin
Share
SHARE

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

Uyu rutahizamu wa Arsenal, Bukayo Saka, yasabye Tolami Benson kuzamushyingirwa akamubera umugore nyuma y’imyaka itanu bakundana.

Ibi birori byaraye bibereye muri hoteli ikomeye yo mu Mujyi wa London mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, aho Bukayo Saka yamwambitse impeta yiswe iy’agatangaza n’abayibonye.

Saka na Benson, bombi bafite imyaka 24, batangiye guteretana mu 2020, ariko ntibabishyiraga ku karubanda nko ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa ngo basangize abantu amafoto yabo bari kumwe, yewe nta n’umwe ukurikirana undi kuri Instagram.

Urukundo rwabo rwatangiye kugaragara ku mugaragaro bwa mbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, ubwo bafotorwaga bari kwishimira mu bafana i Doha.

Nyuma y’aho, Benson yagaragaye mu bafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza muri Euro 2024, ndetse hagaragaye n’ifoto barimo gusomana nyuma y’umukino w’u Bwongereza na Slovenia banganyijemo 0–0 mu 2024.

Mu mukino u Bwongereza bwatsinzemo Serbia 1–0, Benson yari yambaye ijipo ya leather yihariye iriho nimero 87, ari yo Bukayo Saka yambaraga akimara kwinjira mu ikipe nkuru ya Arsenal mu 2018–19.

Ku mbuga nkoranyambaga za Benson hagaragaramo byinshi bijyanye na Arsenal ndetse no kuba inshuti n’abagore b’abakinnyi b’iyo kipe, nka Milly White (umugore wa Ben White) na Laura Trossard (umugore wa Leandro Trossard), ariko Saka we ntaho agaragara mu mafoto ye.

Benson akomoka i Hatfield, Hertfordshire, kandi yize public relations and media muri Birmingham City University.

Ku rubuga rwe rwa Instagram huzuyeho amafoto y’ubuzima bw’icyubahiro, indege z’ubucuruzi bwihariye, amahoteli y’akataraboneka, n’ifoto yerekana ko akunda Arsenal ubwo yarimo kwitoreza kurasa ku butaka bwo mu cyaro.

Umukunzi we Bukayo Saka, na we utuje cyane ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, afite abamukurikira kuri Instagram bangana na miliyoni 7 n’ibihumbi 600, ariko na we ntagaragaza urukundo rwe rwa hafi na Benson rumaze imyaka ine.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?