BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruswa iguranwa amanota: Abarimu babiri ba Kaminuza batawe muri yombi

Ruswa iguranwa amanota: Abarimu babiri ba Kaminuza batawe muri yombi

admin
Last updated: October 12, 2022 6:58 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abarimu babiri ba kaminuza imwe mu zikorera mu Rwanda, bakekwaho kwakira indonke kugira ngo batange amanota ku banyeshuri.

Ruswa ni icyaha kidasaza

RIB ivuga ko tariki 03/10/2022 yafashe uwitwa SEBEZA Celestin w’imyaka 35 y’amavuko, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke (ruswa) y’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu na bitanu  (Frw 1,355,250).

RIB ivuga ko ayo mafaranga yayakiriye mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2021, ayahawe n’abanyeshuri 24 biga muri Kaminuza yigishamo.

Undi witwa BAGARAGAZA Francois w’imyaka 47; na we wigisha muri Kamonuza imwe na SEBEZA yafashwe tariki 07/10/2022.

Iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko yakiriye indonke (ruswa) y’amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo itanu na birindwi (Frw 457,250).

RIB ivuga ko uyu mwarimu amafaranga yayahawe mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2021, atanzwe n’abanyeshuri 28 yigisha muri Kaminuza.

Dosiye y’aba barimu yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki 10/10/2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibutsa abantu ko, RIB itazihanganira uwakira cyangwa utanga ruswa, aboneraho kubasaba ubufatanye mu gutanga amakuru kugira ngo ruswa irandurwe.

Ati “Abantu turabashishikariza kujya badutungira agatoki aho babona ruswa, cyanga aho bumva  ivugwa. Nta bundi buryo yazacika hatabayeho ubu bufatanye, aho abantu bagomba kumva ko guhishira ruswa bidakwiriye.”

RIB ishishikariza ABASABWA RUSWA kugira ubutwari bwo kwanga kuyitanga, ndetse bagatanga amakuru.

Abaturarwanda kandi ngo bakwiye gusobanukirwa ko nta buryozwacyaha bubaho, iyo umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke, mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa ntafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa, bikaba biteganywa n’ingingo ya 19 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

RIB ishimira ibigo n’abantu bamwe batangiye kumva ko umuco wo guhishira ruswa ari mubi.

 

Icyo itegeko rivuga

Gusaba no Kwakira indonke gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5, ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RUSWA ni icyaha kidasaza, bivuze ko igihe cyose byazagaragarira ko ruswa yatanzwe, cyangwa yakiriwe icyo cyaha kirakurikiranwa hatitawe ku mwaka ishize icyo cyaha gikozwe.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Anonymous says:
    October 12, 2022 at 9:18 pm

    Apuuu.Abo nta barimu barimo nabarozi babi… Aliko ni no kwasamira ubusa .. nawe se 425000:28=???( Mu gihe cy’umwaka….harindi itavugwa yigitsina…abana babakobwa baragowe….
    Nimutabare

    Reply
    • mahoro jack says:
      October 13, 2022 at 9:36 am

      Ariko abo bakobwa muhora muvugira ngo baragowe hari n’umwe ugana RIB? Ko bose ari bakuru hari n’umwe uba yafashwe ku ngufu? Ibi bintu byadutse byo gukuraho bamwe ibyaha mukabyegeka kuri bamwe sibyo na gato kuko aba bose banyura inzira z’ubusamo bakabona izo diplome cyangwa akazi batanashoboye mwagombye kubafata nabo nk’abanyabyaha kuko bangiza igihugu. Iyi myumvire na politiki igira abantu ba ntibindeba igomba guhinduka kuko buri wese agomba kwanga ikibi.

      Reply
      • Ndengejeho Henry says:
        October 13, 2022 at 9:54 pm

        Aho turemeranya. Utanga ruswa ni umunyabyaha kimwe n’uyakira. Kuvuga ko ari umukobwa ntibimuvanaho icyaha yuko abona dipolomo cyanga amanota adakwiye. Ako karengane gakorerwa abagabo ni ako kwibazwaho. Ejobundi bafunze wa musore KID ngo yafashe ku ngufu umukobwa kandi bigaragara ko habaye ubwumvikane ndetse ko yanamuhonze inshuuro nyinshi nkuko uwo mukobwa umurega abyiyemerera. Muri make nta ngufu zahabaye! Icyo buri wese yakwita icyaha nuko uwo mukobwa yagororewe kuba MISS. Bivuze ko yatanze ruswa y’igitsina kandi ko ari we ari na KID bagombye kubilyozwa. Gusa hitambitsemo ngo se w’umukobwa werekanye inyenyeri ku ntugu, abavamanza baradagadwa ndetse na RIB ibyivangamo. Tureke abanyabyaha bose bahanywe!

        Reply
  • Anonymous says:
    October 12, 2022 at 9:18 pm

    Apuuu.Abo nta barimu barimo nabarozi babi… Aliko ni no kwasamira ubusa .. nawe se 425000:28=???( Mu gihe cy’umwaka….harindi itavugwa yigitsina…abana babakobwa baragowe….
    Nimutabare

    Reply
    • mahoro jack says:
      October 13, 2022 at 9:36 am

      Ariko abo bakobwa muhora muvugira ngo baragowe hari n’umwe ugana RIB? Ko bose ari bakuru hari n’umwe uba yafashwe ku ngufu? Ibi bintu byadutse byo gukuraho bamwe ibyaha mukabyegeka kuri bamwe sibyo na gato kuko aba bose banyura inzira z’ubusamo bakabona izo diplome cyangwa akazi batanashoboye mwagombye kubafata nabo nk’abanyabyaha kuko bangiza igihugu. Iyi myumvire na politiki igira abantu ba ntibindeba igomba guhinduka kuko buri wese agomba kwanga ikibi.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?