BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rusizi: Yakatiwe gufungwa imyaka 21 azira gusambanya umwana we akanamutera inda

Rusizi: Yakatiwe gufungwa imyaka 21 azira gusambanya umwana we akanamutera inda

admin
Last updated: October 21, 2022 11:20 am
admin
Share
SHARE

Umugabo wo mu Mudugudu wa Nyamagana, Akagali ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo ho mu Karere ka Rusizi wahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi icyaha cyo gusambanya umwana we akamutera inda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 21.

Umwana wasambanyijwe yari afite imyaka 17 y’amavuko, Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugabo w’imyaka 41 yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019.

Muri uwo mwaka wa 2019 ngo yamuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo.

Urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ducyesha iyi nkuru butangaza ko uwo mugabo atigeze acika ku ngeso ye kuko yongeye kumutera indi nda mu kwezi kwa 06/2020 yavutsemo umwana w’umuhungu mu kwezi kwa 03/2021 byatumye abaturanyi batanga amakuru atangira gukurikiranwa.

N’ubwo yaburanye ahakana icyaha, Urukiko rwasanze ibisubizo byatanzwe n’ikizamini cya (DNA) bigaragaza ko uregwa ari se w’umwana w’uwahohotewe  kuko bishingiye ku bumenyi budashidikanywaho.

Kuwa 19 Ukwakira 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rushingiye  ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rumuhanishije  igifungo cy’imyaka 21.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?