BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Rusizi: Yafashwe agerageza guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi 50Frw

Rusizi: Yafashwe agerageza guha Umupolisi ruswa y’ibihumbi 50Frw

sam
Last updated: March 6, 2025 6:26 am
sam
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ku wa 5 Werurwe 2025, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 45 wageragezaga gutanga ruswa y’ibihumbi 50 Frw kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka.

Yafatiwe mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga , ubwo yari aje gusuzumisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aho gukoresha amakosa imodoka ye yari yarezwe yahisemo gushaka gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’uko yujuje ibisabwa, ari nabyo byatumye afatwa.

Ati “Ku wa Mbere w’iki cyumweru tari ya 3 Werurwe, nibwo uriya mushoferi yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge, ntiyabasha gutsinda ikizamini kuko basanze ifite amakosa agomba gukosorwa arimo kudakora neza kwa bimwe mu bice byayo birimo; feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).”

Yakomeje avuga ko “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 z’ibihumbi bitanu, nawe abimenyesha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”

SP Karekezi yibukije abatunze ibinyabiziga n’abashoferi ko mu gihe bagiye kubikoreshereza isuzuma bagasanga bitujuje ubuziranenge; ari umwanya mwiza wo kubikoresha, bakabishyira ku rwego rwo kuba bitateza akaga ku buzima; bwaba ubwabo bwite ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, biturutse ku mpanuka zaterwa n’amakosa ya mekaniki.

Yasobanuye kandi ko nta zindi ngendo bagomba gukoresha ibyo binyabiziga mu gihe byarezwe amakosa, uretse kwerekeza mu igaraje no kugaruka gusuzumisha ko ayo makosa yamaze gukosorwa, aho guhitamo gutanga ruswa ngo bakingirwe ikibaba, bibakururira ibyago bikomeye birimo n’igihano cy’igifungo.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 143 mu Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo ivuga ko ibinyabiziga bitujuje ibisabwa bidahabwa icyemezo kibyemerera gushyirwa mu mihanda nyabagendwa. Hagomba gukorwa irindi genzurwa ryemeza ko amakosa yakosowe mbere yo guhabwa icyemezo.

Ingingo ya 4 y’Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

1 Min Read
Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?