Umuhungu na nyina bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 y’amavuko wiga mu mashuri yisumbuye.
Icyo nyina w’uyu muhungu akurikiranyweho ni ukuba icyaha cyarabereye iwe mu rugo ndetse abizi ntagire icyo abikoraho.
RIB ivuga ko icyi cyaha bakurikiranyweho cyabaye ku itariki 3 Nzeri 2024, ubwo uwo mwangavu n’uyu muhungu bavuga ko bakundana, bari biriwe mu murima bahinga ubwo bari bahinguye bataha iwabo w’uwo muhungu.
Nyina wa Iberabose ngo yaje kubashyira ibiryo mu nzu uwo musore araramo muri urwo rugo ari naho icyo cyaha cyo gusambanya uwo mwana cyabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre yagize ati: “Binjiye mu cyumba barifungirana umuhungu aramusambanya nyuma ashaka gucika arafatwa, umukobwa na we ajyanwa kwa muganga ariko aza kubaca mu rihumye yigarukira kwa wa muhungu”.
Ntawizera yongeyeho ko nk’ubuyobozi nyuma bashatse imiryango yombi bayiganiriza kuri icyo kibazo ariko asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakirinda ubufatanyacyaha mu byaha ibyo ari byo byose.
Uwasambanyijwe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse yasubiye kwiga nk’abandi.
Ni mu gihe abakurikiranyweho icyaha bo bafungiye kuri station ya RIB ya Gashonga muri ako Karere ka Rusizi.