Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, bafashe abantu batanu benga inzoga z’inkorano.Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Cyarukara, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza w’Akarere ka Rusizi.
Muri iyi minsi inzego z’ubuzima zigaragaza ko hariho ubwiyongere bw’indwara zitandura zirimo umutima, umwijima n’umuvuduko w’amaraso. Mu bitera izo ndwara harimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.Ibi ni byo byatumye hakorwa umukwabu wo gufata izi nzoga wamaze amasaha ane, aho hafashwe litiro zirenga 800.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko uyu mukwabu wafatiwemo litilo 835, zafatiwe mu ngo eshanu zitandukanye.
Yahaye abaturage ubutumwa, ati “Turasaba abaturage kwirinda gukora, gucuruza no kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zituma habaho urugomo rwo gukubita no gukomeretsa zikanatiza umurindi ibyaha by’ihohoterwa no gufata ku ngufu.”
ati “Turasaba abaturage kwirinda gukora, gucuruza no kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zituma habaho urugomo rwo gukubita no gukomeretsa zikanatiza umurindi ibyaha by’ihohoterwa no gufata ku ngufu.”
SP Twajamahoro yavuze ko Polisi ishishikariza abantu kunywa inzoga zujuje ubuziranenge na bwo zikanyobwa mu rugero.
Abaturage batanu bazifatanywe harimo umukecuru w’imyaka 70 mu gihe umuto ari umugore w’imyaka 35.
Abafashwe bahise bajyanwa ku Murenge wa Muganza bacibwa amande angana n’ibihumbi 50 Frw kuri buri muntu, inzoga zabo zirangizwa.