BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RUSIZI: Imodoka yo muri Congo yagonze umuntu

RUSIZI: Imodoka yo muri Congo yagonze umuntu

admin
Last updated: January 13, 2023 1:28 am
admin
Share
SHARE

Imodoka ifite ibirango byo muri DRC  yavaga kuri Rusizi ya mbere ijya ku mupaka wa Kamanyora uhuza u Rwanda na Congo yagonze umuntu ahita apfa.

Abari muri iyi modoka bahise bayivamo bariruka

Umushoferi n’abari muri iyo modoka bayivuyemo bariruka.

Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Nyakarenzo, mu kagari ka Karangiro mu mudugudu wa Kabayego.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 40 nibwo iyo modoka ifite purake CGO 9428AC22 yatobotse ipine ita umuhanda igonga umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu murenge Gashonga, mu kagari ka Buhokoro mu mudugudu wa  Gahinga  ahita apfa.

Ntwawizera Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo mu kiganiro yahaye UMUSEKE yemeje iby’iyi mpanuka, ndetse yihanganisha abaturage.

Yagize ati “Yari ifite umuvuduko mwinshi ipine iratoboka, imodoka irenga umuhanda igonga udupoto two ku muhanda tw’utugarurarumuri n’umungabo witwa Niyonzima Emmanuel ahita apfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko umushoferi n’abagenzi bane bari mu modoka bayivuyemo bariruka, hafatwamo abagenzi  babiri.

Ati “Abandi kugeza ubu baracyashakishwa, umurambo uri mu bitaro bya Gihundwe. Twihanganishije abaturage, tunabasaba kwirinda guhagarara ku muhanda kuko impanuka itera itateguje”.

Amakuru ava mu baturage baturiye uyu muhanda avuga ko imodoka zituruka muri Congo zikunze kuhakoresha umuvuduko mwinshi zisiganwa no kugira ngo mu mupaka batazifungiraho.

Umuyobozi avuga ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • citoyen says:
    January 13, 2023 at 10:57 am

    Murabarenganya nta muhanda mwiza bamenyereye, nta n’amategeko yo kubahiriza bazi! Iyo bageze ino rero ni ukwirukanka mu muhanda gusa nk’ihene igeze mu murima w’ibijumba. Umuryango w’uyu muvandimwe wihangane.

    Reply
  • Jack says:
    January 13, 2023 at 9:16 pm

    Mubababarire iwabo nta mategeko y umuhanda ahaba, umuntu atwara uko abyumva, umuryango wuwo nyakwigendera wihangane, Kandi impamvu birutse iwabo iyo ugonze umuntu agapfa nawe bahita bakwica bigahuriramo.

    Reply
  • Bebe says:
    January 14, 2023 at 2:21 pm

    Izi commentaire zirashekeje pe! Ubwo iyo mumvuga ngo ntamategeko congo ahaba gc imihanda,mwibagiwe impanuka zirikwica abantu iwanyu? Nonese niba mwe muyazi kubera iki buri munsi harigupfa abantu kubera impanuka? Nimugende gake kuko namwe ntayo munzi kandi niyo mihanda mito mwiratana indashobora kucamo ni modoka 3 😁

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?