Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, yabaye ahagaritswe by’agateganyo kuko hari ibyo akurikiranyweho.
Byatangarijwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024 mu kiganiro ubuyobozi bw’aka karere bwagiranye n’itangazamakuru ku biro by’Akarere .
Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’ibyumweru bibiri aketsweho gusambanya umugore w’abandi inkuru ikaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko impamvu uyu muyobozi yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe akora ari uko hari ibyo akurikiranyweho kandi agomba gusobanura.
Ati: “Hari ibyo ari gukurikiranwaho muri iyi minsi niyo mpamvu adahari. Ni ukuvuga ngo ikurikiranwa nirirangira muzamubona, aho ngaho cyangwa se bizaterwa n’icyo abari gukurikirana basanze, niba ibyo ari gukurikiranwaho bimuhama cyangwa bitamuhama”.
Yakomeje agira ati: “Hariyo umuyobozi uyu munsi serivisi ziratangwa mu baturage ku buryo nta kibazo. Ikiba kigamijwe cya mbere ni uko abaturage babona serivisi. Iyo abaturage babona serivisi nta bijujuta, ntekereza ko nta kibazo gihari mu Bugarama n’uhari nawe aragaragara”.
Nyuma y’iki kirego, umugore wavuzweho gusambana n’uyu muyobozi yumvikanye ku mbuga nkoranyambafa avuga ko we na gitifu batasambanye ko ahubwo ari akagambane kakorewe uyu muyobozi.