BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rusizi: Bamutima w’urugo basabwe gukemura ibibazo bahereye mungo zabo

Rusizi: Bamutima w’urugo basabwe gukemura ibibazo bahereye mungo zabo

admin
Last updated: September 7, 2022 2:50 pm
admin
Share
SHARE

Ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Rusizi basabwe kubanza gukemura ibibazo byo mu ngo zabo mbere yo kujya kubikemura mungo z’abandi.

Ba mutima w’urugo biyemeje kuba umusemburo w’iterambere aho batuye

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi  mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore  yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Mubyo basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere harimo kugira isuku, gukemura amakimbirane yo mungo n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’umuryango.

Dr. Kibiriga Anicet ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabanje kubashimira uburyo besheje imihigo bari bahize abibutsa ko bakomeje urugendo.

Yaboneyeho kubasaba ko bagomba kuba icyitegererezo mubo bahagarariye ati “Ntabwo wajya kuvuga ngo abantu bagire isuku utihereyeho, ukwiye kuba ikitegererezo ukayigira wowe ubwawe no mu rugo rwawe bikagaragara ko utanga ibyo ufite.”

Mu bibazo aba bamutima w’urugo bagaragaje harimo amakimbirane yo mu miryango, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwiteguye gufatanya nabo muri gahunda zose zirimo guca amakimbirane yo mu miryango akunze kugaragara.

Meya Dr Kibiriga ati” Twabemereye ko hagiye kuba umwiherero bakiganireho bacukumbure bashake n’ingamba zo kukirwanya, bakagihashya, nta ejo, gahunda wateganyije yikore uyu munsi niba hari imihigo wahize yikore uyirangize vuba uhige n’indi.”

Mu mihigo 12 aba bamutima w’urugo mu karere ka Rusizi bari bahize mu ngengo y’imari y’umwaka ushize 2021-2023 harimo gufasha abantu bafite inzu zimeze nka nyakatsi bawesheje muri 51% imihigo yose bayesheje kuri 94.6%, mu ngengo y’imari yumwaka 2022-2023 ntabwo bahagaze naho barakomeje.

Hasinywe imihigo igamije iterambere ry’igihugu


MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • barame says:
    September 7, 2022 at 6:57 pm

    Ntabwo ba Mutima w’urugo bashobora gukemura ibibazo byo mu ngo.Urugero,ntabwo babuza abagabo guca inyuma y’abagore.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye,niyo yonyine yabikemura.Izabigenza ite?Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi,isigaze abayumvira gusa nkuko byanditse muli Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Isi izaturwa gusa n’abantu bayumvira nkuko Zabuli 37:29 havuga.Nguwo umuti wonyine.

    Reply
  • barame says:
    September 7, 2022 at 6:57 pm

    Ntabwo ba Mutima w’urugo bashobora gukemura ibibazo byo mu ngo.Urugero,ntabwo babuza abagabo guca inyuma y’abagore.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye,niyo yonyine yabikemura.Izabigenza ite?Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi,isigaze abayumvira gusa nkuko byanditse muli Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Isi izaturwa gusa n’abantu bayumvira nkuko Zabuli 37:29 havuga.Nguwo umuti wonyine.

    Reply
  • nyakajwinga says:
    September 7, 2022 at 11:30 pm

    Uwiyita mutimawurugo mukuru se we ko atagaragaye ndavuga Es wa CNF ? Agire ibibazo atera imiryango ndetse nawe ashobora kuba afite anagire kuba yarasenye urwego atabizi arwambura ubushobozi anagerekeho kurugira akarima ke murumva mu karere mwavuga iki? Cyokora Ubuyobozi bw’uturere buzashobora kwinjiza gahunda ya mutimawurugo muri plan zabo badategereje urwego rusa nk’urwavuyeho bizabafasha kwesa imihigo neza naho ibindi ntimubitegereze. Mubahe ububasha n’ubushobozi murebe ngo birakunda. Mwitegereza hejuru mwasigara inyuma

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?