BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rusizi: Abafite ubumuga barinubira inyubako zitarimo inzira ziborohereza

Rusizi: Abafite ubumuga barinubira inyubako zitarimo inzira ziborohereza

admin
Last updated: December 5, 2022 12:39 pm
admin
Share
SHARE

Abafite ubumuga butandukanye bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko hakiri inzu zirimo iz’ubuyobozi n’izindi zubatswe mu buryo butaborohera kuzigerano bajya gusaba serivisi.

Abafite ubumuga basaba ko inyubako ndende zishyirwamo inzira ziborohereza

Ibi bibigaragaje kuri uyu wa 3 ukuboza 2022 ubwo hizizwaga umunsi mukuru ngaruka mwaka mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Mushamuka Paul afite ubumuga bw’amaguru ahagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Muganza avuga ko hari ubwo bajya kwaka serivisi mu nyubako zikoreramo abayobozi bikabagora.

Ati “Hari ubwo ujya gusaba serivisi mu nyubako zirimo ingazi kuzizamuka kugera ku muyobozi bikakugora  bitewe n’ubumuga umuntu afite, turifuza ko twajya dukorerwa inzira nk’uko amategeko abisaba.”

Ujyakuvuga Calixte nawe ni umwe mu bafite ubumuga, ati “Aho abandi bagiye twebwe ntabwo tuhanyura nko kujya gusaba serivisi kwa Meya, haraterera ufite akagare cyangwa imbago ntabasha kuhagera neza, turasaba badufashe tujye tubasha kugera kubayobozi dushakaho serivisi.”

Kuri ubu nubwo hakiri ibikibangamira, barishimira ko hari byinshi byakemutse bakaba bafite icyizere ko n’ibindi bizakemurwa.

Hagenimana Sylvere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rusizi yishimira ko ibyifuzo byabo leta ibyumva.

Ati“Turishimirako ijwi ryacu ryumvikana, igihugu kikadufasha imibereho yacu ikazamuka hari ibyakemutse, hano iwacu muri Rusizi, amasoko menshi n’andi mazu menshi atangirwamo serivisi ari hejuru kujyamo n’ukuzamuka ingazi, turasaba ko  bajyabubaka bakurikije inzira zitworohereza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bugiye gukora ibishoboka byose bukaganira n’abafite inyubako zubatswe cyera zigerwamo n’ugiye gusaba serivisi anyuze ku ngazi, hakarebwa uko bashyiraho n’inzira zorohereza abafite ubumuga.

Ubu buyobozi buranibutsa abantu bari kubaka inzu ndende ko gushyiraho inzira yorohreza abafite ubumuga ko ari itegeko bagomba kubahiriza.

Ndagihimana Louis Munyemanzi ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati“Gushyira inzira z’abafite ubumuga mu nyubako ndende ni itegeko ,abantu bari kubaka ubu bagomba kuryubahiriza, aho zubatswe mbere bitarakozwe tuzaganira nabo bazishyiremo, niba uwubatse nta bushozi afite abantu bazaganira uburyo bizakorwamo.”

Ku wa 3 Ukuboza ni itariki ngarukamwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uyu mwaka wa 2022 mu karere ka Rusizi wizihirijwe mu murenge wa Muganza.Muri kano karere hari amatsinda 214 y’abantu bafite ubumuga butandukanye.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i RUSIZI

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?