Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi Sosiyete ya MTN Rwanda, biturutse ku bibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi itanga.
Kuva tariki ya 27 Nyakanga 2025, abakiriya ba MTN Rwanda bahuye n’ibibazo by’ingorane gukoresha serivisi zirimo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi ndetse na Mobile Money.
Ku munsi wakurikiyeho, RURA yatangaje ko yatumije MTN Rwanda kugira ngo isobanure ingamba zifatika iri gufata hagamije kunoza ireme rya serivisi zayo no gukumira ko ibi bibazo byakongera kugaragara.
Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, yatangaje ko yafatiye MTN Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, irayihanangiriza, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi.
RURA kandi yasobanuye ko yafatiye ibihano KT Rwanda Network kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu itangwa rya serivisi z’ihuzanzira (fibre optique) mu karere ka Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga.
Uru rwego rwatangaje ko KTRN yagaragaje ko izi serivisi zasubiye ku murongo, isabwa gukemura mu buryo burambye ibibazo bishobora gutuma serivisi zidatangwa neza.
Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho rigaragaza ko ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishobora kuba ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, bitandukana bitewe n’amakosa sosiyete iba yakoze.