Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwamaze guta muri yombi uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard, yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene.
Abatawe muri yombi ku 12 Ukwakira bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera,koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera gucura umugambi w’icyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, avugako itabwa muri yombi rya Ndagijimana ntaho rihuriye n’ibibazo yari amazemo igihe na Meya w’Akarere ka Rulindo.
Dr. Murangira yavuze ko bifitanye isano n’icyaha cyo gusambanya umwana, Ndagijimana yari asanzwe akurikiranyweho mu Rukiko cyakozwe mu Ugushyingo 2023, aho yagombaga kuburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.
Yagize ati: ”Uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, ngirango niba wibuka neza mu kwezi kw Ugushyingo umwaka wa 2023 yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, amushukishije kuzamuhindurira amazina, ikirego cyarakomeje urukiko ruza kurekura by’agateganyo uyu Frodouard, yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza 2024, nk’umuntu rero wari uzi neza icyaha akurikiranyweho, icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha kiremereye yagerageje gushaka uko yayobya urukiko ariko ikigaragara ni uko uyu mugambi utamuhiriye, akaba ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yarabifatiwemo.”
Kimwe mu byaha Frodouard akurikiranyweho cyo gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Akurikiranyweho kandi koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, icyaha giteganwa n’ingingo ya 258 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese woshya umutangabuhamya, umuhanga cyangwa umusemuzi witabajwe n’inkiko kuvuga ibinyoma, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500,000 FRW ariko atarenze miliyoni imwe Frw.
Hari kandi icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha giteganwa n’ingingo ya 20 y’itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.[src:Primo Media Rwanda]