BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Batatu bakurikiranyweho gutema abaturage

Ruhango: Batatu bakurikiranyweho gutema abaturage

admin
Last updated: November 3, 2022 4:48 pm
admin
Share
SHARE

Abagabo batatu bo mu Karere ka Ruhango bafunzwe bakekwaho gutemesha imihoro abaturage. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko ari abajura.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku mugoroba wo ku wa 02 Ugushyingo 2022, abagizi ba nabi bitwaje imihoro mu masakoshi bateze abaturage babiri, barimo umwe usanzwe utanga serivisi z’itumanaho, Mobile Money (agent), barabatema bagamije kubambura, ariko inzego z’umutekano zitabara batarashiramo umwuka.

Umuyobozi w’AKarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahamirije UMUSEKE ko abakekwaho biriya bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati ”Byabaye mu ijoro ry’ejo ariko ni abantu baketswemo abajura bashakaga kwiba, hanyuma basanga abantu mu nzira bagenda, ntabwo tuzi niba ari umwe cyangwa ari benshi, ariko abantu bahohotewe bo ni babiri.”

Yakomeje agira ati ”Birakurikiranywa, abakekwa ni batatu barafashwe, bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Ruhango.”

Uyu muyobozi yavuze ko abahohotewe bihutanywe kwa muganga. Umwe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Butare, undi we yahise asezererwa.

Meya Habarurema yabwiye UMUSEKE ko muri uyu murenge hadasanzwe ubugizi bwa nabi, asaba abantu kudakuka umutima.

Yagize ati “Abaturage bakwiye gukomeza kwikorera akazi bisanzwe nta gitangaza gihari, iyo umujura aje, hari inzego zikora akazi nk’uko zagakoze.”

Yakomeje agira ati ”Akarere ka Ruhango karatekanye nta bugizi bwa nabi budasanzwe buhari, ariko uwo muntu umwe cyangwa babiri, ntabwo dushobora kugira ahantu habura umuntu umeze gutyo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku mugoroba hari abantu bikekwa ko ari abajura bitwaje  imihoro mu masakoshi batangiye kwambura abaturage by’umwihariko abakora akazi  ko gutanga serivisi z’itumanaho mu mujyi wa Ruhango. Ugerageje kubyanga agirirwa nabi.

Ibi bibaye mu gihe nabwo muri Kanama uyu mwaka muri aka Karere, umupolisi witwa Mukeshimana Claudine ukorera kuri Sitasiyo  ya Byimana, n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.

Abo bagizi ba nabi batemye abantu barabakomeretsa cyane

 TUYISHIMIRE RAYMOND & MUHIZI Elisée/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Manager says:
    November 4, 2022 at 11:10 am

    Ibyo muri Ruhango byo ni amayobera hari abantu benshi badakora kdi bakeneye kubaho nibindi nkatwe twese dukeneye.
    Ngewe ubwange nkeka ko Ariyo mpamvu yubugizi bwa nabi
    Uhereye Kanyarira (Byimana Ruhango), Ntenyo, Mwendo, Kinazi, Ruhango, Kirengeri haha abajura bo guhashywa ninzego zifite intwaro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?