BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Batatu bakurikiranyweho gutema abaturage

Ruhango: Batatu bakurikiranyweho gutema abaturage

admin
Last updated: November 3, 2022 4:48 pm
admin
Share
SHARE

Abagabo batatu bo mu Karere ka Ruhango bafunzwe bakekwaho gutemesha imihoro abaturage. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko ari abajura.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku mugoroba wo ku wa 02 Ugushyingo 2022, abagizi ba nabi bitwaje imihoro mu masakoshi bateze abaturage babiri, barimo umwe usanzwe utanga serivisi z’itumanaho, Mobile Money (agent), barabatema bagamije kubambura, ariko inzego z’umutekano zitabara batarashiramo umwuka.

Umuyobozi w’AKarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahamirije UMUSEKE ko abakekwaho biriya bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati ”Byabaye mu ijoro ry’ejo ariko ni abantu baketswemo abajura bashakaga kwiba, hanyuma basanga abantu mu nzira bagenda, ntabwo tuzi niba ari umwe cyangwa ari benshi, ariko abantu bahohotewe bo ni babiri.”

Yakomeje agira ati ”Birakurikiranywa, abakekwa ni batatu barafashwe, bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Ruhango.”

Uyu muyobozi yavuze ko abahohotewe bihutanywe kwa muganga. Umwe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Butare, undi we yahise asezererwa.

Meya Habarurema yabwiye UMUSEKE ko muri uyu murenge hadasanzwe ubugizi bwa nabi, asaba abantu kudakuka umutima.

Yagize ati “Abaturage bakwiye gukomeza kwikorera akazi bisanzwe nta gitangaza gihari, iyo umujura aje, hari inzego zikora akazi nk’uko zagakoze.”

Yakomeje agira ati ”Akarere ka Ruhango karatekanye nta bugizi bwa nabi budasanzwe buhari, ariko uwo muntu umwe cyangwa babiri, ntabwo dushobora kugira ahantu habura umuntu umeze gutyo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku mugoroba hari abantu bikekwa ko ari abajura bitwaje  imihoro mu masakoshi batangiye kwambura abaturage by’umwihariko abakora akazi  ko gutanga serivisi z’itumanaho mu mujyi wa Ruhango. Ugerageje kubyanga agirirwa nabi.

Ibi bibaye mu gihe nabwo muri Kanama uyu mwaka muri aka Karere, umupolisi witwa Mukeshimana Claudine ukorera kuri Sitasiyo  ya Byimana, n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.

Abo bagizi ba nabi batemye abantu barabakomeretsa cyane

 TUYISHIMIRE RAYMOND & MUHIZI Elisée/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Manager says:
    November 4, 2022 at 11:10 am

    Ibyo muri Ruhango byo ni amayobera hari abantu benshi badakora kdi bakeneye kubaho nibindi nkatwe twese dukeneye.
    Ngewe ubwange nkeka ko Ariyo mpamvu yubugizi bwa nabi
    Uhereye Kanyarira (Byimana Ruhango), Ntenyo, Mwendo, Kinazi, Ruhango, Kirengeri haha abajura bo guhashywa ninzego zifite intwaro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?