BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jan 24, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Umwarimu yasanzwe mu kiziriko yapfuye

Ruhango: Umwarimu yasanzwe mu kiziriko yapfuye

admin
Last updated: November 11, 2022 4:20 pm
admin
Share
SHARE

Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhangor (GS Nyarugenge), yasanzwe mu mugozi yiyahurishije ikiziriko cy’ihene.

Biravugwa ko yakoresheje ikiziriko cy’ihene

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka  47 y’amavuko  yamenyekanye ejo kuwa kane taliki ya 10 Ugushyingo 2022 saa moya z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi,Nsanzabandi Pascal, yabwiye UMUSEKE ko  bamaze kumva iyo nkuru mbi y’urupfu rw’uyu murezi, bahuruye bajyanayo n’izindi nzego, bahageze basanga koko Ndikumana ari mu mugozi.

Nsanzabandi yavuze ko uyu mugozi yiyahuje yabanje kuwuzirika ku idari(Plafond)

Nsanzabandi yavuze ko ibi byabaye umugore we witwa MUKARUKUNDO Espérance nawe  ukora akazi k’uburezi yagiye kwigisha mu gitondo ariko  amusize murugo.

Yagize ati:’Niwe wagarutse avuye ku kazi ku mugoroba asanga inzu irafunze,amena ikirahuri cy’urugi kuko urufunguzo rwari murugi imbere,ararukurura arafungura yinjira munzu asanga amanitse mu mugozi atabaza abaturanyi.

Uyu Muyobozi yavuze ko nta mpamvu iramenyekana yaba  yateye urwo rupfu, gusa amakuru atangwa n’umugore we n’uko ngo yajyaga avuga ko aziyahura, ngo bagiranaga amakimbirane ashingiye ko umugabo yahoraga ashinja umugore kumuca inyuma bigakurura  intonganya.

Cyakora akavuga ko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko  nta makimbirane yabo basanzwe bazi.

Gitifu Nsanzabandi avuga ko Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ry’urupfu rwa Nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Ruhango, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW/iRuhango.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • mahoro jack says:
    November 12, 2022 at 1:37 pm

    Harya iyo umuntu yiyahuye ngo umugore we arasambana ubwo aba amuhimye?

    Reply
    • Anonymous says:
      November 14, 2022 at 8:17 am

      mahoro we ubwo bugoryi sinamenyaho babukura, ko nubundi uba umuhaye rugari, kuko wiyambura ubuzima?

      Reply
  • Philemo dusengumuremyi says:
    November 24, 2022 at 8:44 pm

    arikorwox koko umugabo nkuwo upfa akaziga umugorenkuwo koko yewe yatekerejenabi yaciyeho kd nyamugore azabishaka kd azabibona gusimanimuhe iruhukoridashira

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?