BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Umusore w’imyaka 28 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Ruhango: Umusore w’imyaka 28 yasanzwe mu mugozi yapfuye

admin
Last updated: December 6, 2022 12:11 pm
admin
Share
SHARE
  1. Ntambara Cyriaque w’imyaka 28 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yasanzwe mu mugozi yimanitse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango, buvuga ko bwasanze uwitwa Ntambara Cyriaque amanitse mu mugozi yarangije Gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko amakuru yahawe n’ababyeyi ba Ntambara avuga ko nta kibazo bari bafitanye ndetse n’abaturanyi.

Gusa ababyeyi be bavuze ko hari ikindi gihe yagerageje kwiyahura babiburizamo.

Yagize ati ‘’Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuteye kwiyahura, nta makimbirane yari afitanye n’abantu.”

Gitifu yavuze ko abamubonye mbere basanze yimanikishije ikiziriko kandi yarangije kwitaba Imana.

Nemeyimana yavuze ko nubwo yaba yari afitanye ikibazo n’umuntu, ntabwo byatuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.

Yasabye abaturage ko bajya bagana inzego kugira ngo zibafashe kubakemurira ibibazo.

Yavuze ko umurambo wa Ntambara wabanje kujyanwa mu Bitaro by’Akarere kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

Muri aka Karere hamaze iminsi humvikana impfu za hato na hato zirimo abicana n’abiyahura.

MUHIZI ELISEE / UMUSEKE mu Ruhango

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?