BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Umugabo yakubise mugenzi we ifuni

Ruhango: Umugabo yakubise mugenzi we ifuni

admin
Last updated: December 10, 2022 3:06 am
admin
Share
SHARE

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ntungamo mu Kagari ka Kagenzi ho mu Murenge wa Ntongwe, barashinja Bimenyimana Paul gukubita Mbarubukeye Emmanuel  ifuni mu mutwe  bikamuviramo urupfu.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Amakuru bamwe mu baturage bahaye UMUSEKE avuga ko Bimenyimana Paul yiriranywe na mugenzi we  Mbarubukeye Emmanuel basangira inzoga, gusa ngo Mbarubukeye asuzumye asanga amafaranga 8500 yari afite yabuze.

Abo baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko  umugore wa Mbarubukeye yagiye kubaza uyu Bimenyimana Paul  niba ntayo yabonye aramukubita.

Bavuga ko  uyu mugore yatanze ikirego kwa Mudugudu, amusubiza ko icyo kibazo azagikemura mu gitondo bukeye.

Mbarubukeye amaze kumva ko Bimenyimana Paul yakubise umugore we, yagiye iwe kubimubaza aho kumusubiza, afata ifuni ayimukubita mu mutwe arapfa.

Abaturage bavuga ko Bimenyimana yahise acika nyuma aza gufatwa n’inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie yemeje aya makuru, avuga ko Bimenyimana Paul yicishije mugenzi we ifuni.

Nahayo yavuze ko bamufatiye mu Kagari ka Tambwe mu Murenge wa Ruhango ahunze.

Umurambo wa Mbarubukeye ukaba wajyanywe mu Bitaro by’Akarere bya Kinazi gukorerwa isuzuma nyuma y’uko inzego z’Ubugenzacyaha zahageze zigatangira iperereza.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rwabaye saa mbili n’igice zijoro, mbere y’uko ujyanwa ku bitaro wari urinzwe n’abanyerondo.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?