BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

admin
Last updated: August 17, 2022 9:42 pm
admin
Share
SHARE

Murwanashyaka Charles wari umaze igihe gito afunguwe kubera kunywa urumogi yishe umugore babyaranye umwana umwe amuziza ko yari aje kumwaka amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

RIB yataye muri yombi uyu mugabo nyuma yo kwica umugore we

Iri sanganya ryabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kanama 2022 ahagana saa mbili n’igice z’ijoro, mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Ubwo Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko yari agiye kureba Murwanashyaka babyaranye umwana umwe ngo amuhe amafaranga ya Mituweli, nibwo yishwe n’uyu mugabo amutemesheje umuhoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahamirije UMUSEKE iyi nkuru, avuga ko bari baratandukanye ariko umugore yaje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Nibyo, ejo nka saa mbili n’igice (20:30pm) uwitwa Murwanashyaka Charles yishe umugore we bari batarasezeranye kandi ntibanabanaga, byabaye ubwo umugore yari aje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.”

Habarurema Valens yakomeje avuga ko Murwanashyaka Charles yari asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi mike afunguwe nyuma yo gufungirwa gukoresha urumogi.

Yagize ati “Umugabo asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa imyaka 5 kubera gukoresha urumogi, ntibabanaga kubera amakimbirane.”

Meya Habarurema yongeye kwibutsa abaturwanda ko bakwiye kwirinda amakimbirane n’imyitwarire iyatiza umurindi nk’ubusinzi, ibi bikajyana no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ibitagenda neza kandi aba bana batarasezeranye bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bombi bari birirwanye ku gasanteri basangira inzoga ku buryo ngo nta wari gukeka ko havuka ikibazo cyo kuvutsa undi ubuzima.

Nyakwigendera asize umwana umwe yari yarabyaranye n’uyu mugabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yamwishe akoresheje umuhoro, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • lg says:
    August 18, 2022 at 6:23 am

    Ubwicanyi buriho ubu buteye ubwoba nkuyu uretse gupfa ntakindi kimukwiye ababantu mpora nsabo ko bajya bamanikwa bibaye kabili gatatu niho bazabonako uwishe adakomeza kujya yumwa ali mumutekano nawe ajye yicwa ntabindi ntibikwiye ko umuntu yica undi ngowe bategereze ko azica abandi buli munsi buli munsi niko haba hishwe umuntu

    Reply
  • Augustin says:
    August 18, 2022 at 10:21 am

    Leta niyo ishyigikira ubwicanyi yitwaje uburenganzira bwamuntu ngo yakuyeho igihano cyurupfu mugihe abayitegetse kugikuraho bo bagifite

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Rubavu: Afungiwe guhisha amakuru y’ahari imibiri 7 y’Abatutsi se yishe muri Jenosideq

4 Min Read
Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Ubutabera

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?