
Mu masaha ya mbere ya saa sita nibwo abasirikare bo muri Ingeneering Brigade bateguye banaturitsa ibisasu 2 byari hafi y’urugo rw’Umubyeyi witwa Mukarwego Suzane.
Abahatuye bavuga ko ibi bisasu byo mu bwoko bwa Grenade byari bibateye impungenge.
Umukuru w’Umudugudu wa Kabiha Habumugisha Sylvain avuga ko ingabo zateguye ibyo bisasu 2 mu mutuzo kuko zabanje kubitegura zibijyana mu kabande hatari abaturage.
Ati “Nta muturage wigeze wumva igihe ibyo bisasu byaturikiye, ubwoba abaturage bari bafite burashize turashimira Ingabo z’Igihugu.”
UMUSEKE .RW/Ruhango.
