BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Ibisasu bibiri byabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

Ruhango: Ibisasu bibiri byabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

admin
Last updated: September 8, 2022 1:08 am
admin
Share
SHARE

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa ‘Grenade’  byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage bitera impungenge  abahatuye.

Kimwe mu bisasu 2 byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko amakuru y’ibi bisasu bibiri yamenyekanye kuva ejo taliki ya 06/09/2022 umuturage witwa Mukarwego Suzane ubwo yacaga umugende w’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Flloribert yabwiye UMUSEKE ko bahise bashyira ibimenyetso  aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi kugira ngo bitaza guteza impanuka bikica abantu.

Yagize ati: “Twiyambaje abasirikare bo muri Ingeeniering brigade kugira ngo  babitegure.”

Muhire yavuze ko iryo tsinda ry’abasirikare rizahagera ku munsi w’ejo, kubera ko ryagombaga kuba ryaje uyu munsi ku wa Gatatu.

Gitifu Muhire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko ibi bisasu bishobora kuba byaratawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.

Aho biri hashyizweho uburinzi n’ikimenyetso

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Ruhango.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Q says:
    September 8, 2022 at 4:53 am

    Ahubwo bagize amahirwe,iyo babikubitaho ibikoresho bacukuzaga uwo muferege hari gupfa umuntu

    Reply
  • Q says:
    September 8, 2022 at 4:53 am

    Ahubwo bagize amahirwe,iyo babikubitaho ibikoresho bacukuzaga uwo muferege hari gupfa umuntu

    Reply
  • karara says:
    September 8, 2022 at 11:34 am

    Iteka iyo mbonye Imbunda cyangwa Grenade,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli.Muli make,ayo mategeko yarebaga Israel ya kera gusa.Nkuko yakuyeho Gukebwa,Ibitambo,etc…

  • Emmanuel says:
    September 8, 2022 at 1:22 pm

    Njyewe ndahaturiye , ibyo bisasu Abasirikare bo muri Engineering Brigade barabiturikije , ntacyibazo gihari.

    Reply
  • Emmanuel says:
    September 8, 2022 at 1:22 pm

    Njyewe ndahaturiye , ibyo bisasu Abasirikare bo muri Engineering Brigade barabiturikije , ntacyibazo gihari.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?