Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore w’imyaka 58 ku gahato.
Abakekwa batawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, mu Mudugudu wa Biyemveni, mu Karere ka Ruhango.
Aba bagabo bakoze iki cyaha mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, basanze uyu mugore mu nzu, nyuma bamwiba igodora, imyumbati, imyenda n’inkweto yari atunze.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ugushyingo 2024, saa saba z’ijoro ubwo aba bajura bazaga kwiba, umwe muri bo nyuma yo kwiba ngo yasigaye mu nzu, akingirana bagenzi be maze asambanya umukecuru bari baje kwiba, nyuma yo kumuniga no kumukangisha kumwica.
Uyu mukecuru wari wenyine mu nzu kubera ko umugabo we atari ahari, abana be bane nabo bakaba batari bahari, avuga ko bamusahuye ibintu byinshi birimo n’imyumbati, kandi ko atabazi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru , ko abakekwaho ibi byaha batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho gukora nkuko
Yagize ati: “Polisi yataye muri yombi abantu batatu barimo uw’imyaka 20, uwa 23 n’uwa 31 bacyekwaho gusambanya ku gahato umudamu uri mu kigero cy’imyaka 58 mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu bakanamwiba. Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.’’
SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha ibiyobyabwenge n’abakwirakwiza kuko ngo ari imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu n’imyitwarire idahwitse.
Yibukije kandi n’abahungabanya umutekano bose kubireka, kuko Polisi iri maso gukomeza guhiga abagizi ba nabi.