BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Babangamiwe n’amazi ava ku bisenge by’ishuri agiye kubasenyera

Ruhango: Babangamiwe n’amazi ava ku bisenge by’ishuri agiye kubasenyera

admin
Last updated: January 5, 2023 11:35 am
admin
Share
SHARE
Amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’Ishuri ribanza rya Kirengeli abangamiye abarituriye ndetse yaciye umukoki muremure ujya mu mirima yabo.

Amazi ava ku bisenge anyura hafi y’ingo z’abaturage akanangiza n’imirima yabo.

Ishuri ribanza rya Kirengeli riherereye mu Mudugudu wa Nyabizenga mu Kagari ka Kirengeli mu Murenge wa Byimana.

Ni ishuri ryiza ariko rikaba ryubatse hagati y’ingo z’abaturage, iyo imvura iguye, amazi ava ku bisenge amanuka hafi y’ingo z’abaturage hakaba ubwo asendera akagera mu nzu zabo.

Ayo mazi kandi ntabwo bigeze bayacukurira ibyobo biyafata, cyangwa ngo bahashyire ibigega binini  kuko umuvuduko avana hejuru watumye aho aca hacika umukoki muremure, abaturage batari bakeya bamaze kugwamo.

Mukamugenza Virginie umwe mu baturage babangamiwe n’ayo mazi ava ku mabati y’ishuri , avuga ko aho uwo mukoki wacukuwe n’amazi unyura  ri hafi y’urugo rwe.

Akavuga ko yasohotse agiye gusoroma imboga mu kabande agwamo abaturage bari hafi ye bamukuramo yavunitse.

Ati “Amazi ava ku bisenge by’iri Shuri ry’abana n’abuzukuru bacu aratwangiriza mudusabire Ubuyobozi burebe uko buyafata.”

Mukamugenza avuga ko inzira bakoreshaga bajya cyangwa bava mu mirima yabo, umukoki wayisibye kandi ukaba umaze gufata intera ndende ku buryo hatagize igikorwa n’inzu ziri hafi yawo zasenyuka.

Ati “Bamvanyemo navunitse amaguru n’amaboko ubu nibwo ntangiye koroherwa.”

Mukamugenza Virginie avuga ko aherutse kugwa muri uwo mukoki avunika amaguru n’amaboko.

Kwizera James umusore w’imyaka 17 y’amavuko avuga ko aherutse kugwa muri uwo mukoki arakomereka bikabije ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati “Reba inkovu mfite natewe n’iyo mpanuka ituruka ku burangare bw’abanze gufata amazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’amazi y’ibisenge yangiriza abaturage bakizi, abizeza ko bagiye gushaka igisubizo kirambye bakahashyira ibigega.

Ati “Dufite ikibazo cy’amashuri menshi amanura amazi y’imvura ku bisenge, ku ishuri ribanza rya Kirengeli ikibazo cy’amazi turagikemura vuba.”

Mayor Habarurema avuga  ko nibarangiza gufata ayo mazi y’imvura aturuka ku bisenge, bazafatanya n’abaturage mu muganda gusiba uwo mukoki ubabangamiye bakabona inzira nziza yo kujya mu mirima yabo.

Habarurema yabasezeranyije ko bitarenze icyumweru 1 bazaba bateretse ibigega mu nguni amazi yo ku bisenge anyuramo.

Umukoki waciwe n’amazi ava ku bisenge by’iri shuri yangiza imirima y’abaturage
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Iradukunda Eram says:
    January 5, 2023 at 4:29 pm

    Iyo mvugo iramenyerewe mubayobozi iyo bageze mu itangazamakuru niko bavuga. ubundi bakagombye gushyiraho ibigega bifata amazi, ndetse hepfo yabyo bagacukura ibyobo bigari, kugira ngo nibyuzura bimene muri byabyobo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?