BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavutse atagira igitsina  

Ruhango: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavutse atagira igitsina  

admin
Last updated: November 3, 2022 4:13 pm
admin
Share
SHARE

Mukashema Alphonsine wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, arasaba abagira neza n’ubuyobozi kumufasha kubona ubushobozi bwo kuvuza umwana we wavutse afite uburwayi bw’ibyo mu nda biri hanze ndetse ntagire igitsina.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango


Ni umwana w’imyaka 14 uyu mubyeyi yise Hagenimana David nubwo atazi igitsina cye, akaba yarabuze uko amuvuza kuko atishoboye ndetse akaba yarashyizwe no mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Mukashema utuye mu Mudugudu wa Ipate, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko yagejeje umwana we mu bitaro bya CHUK ariko bakamubwirako yakenera abavuzi b’inzobere kugirango akire, gusa ngo amikoro yo yarabuze.

Aganira na Radio Huguka, yasobanuye uburwayi bw’umwana we agira ati “Nabyaye umwana, inda ikaba irarangaye, si umukobwa si umuhungu, umukondo ntawuriho, abantu barabizi ariko ikintangaza ni ukuntu banshyize mu cyiciro cya gatatu. Uyu munsi wa none nabuze ubufasha bwo kuvuza uyu mwana, naho mbonye bajya kumfasha bagasanga ndi mu cyiciro cya gatatu.”

Uyu mubyeyi Mukashema Alphonsine agaragaza ko yiyambaje inzego z’ibanze ariko byabaye iby’ubusa, agasaba inzego zisumbuye kumufasha kuvuza uyu mwana kuko abaganga bamubwiye ko ashobbora gukira.

Ati “Nagiye CHUK barambwira ngo umuganga waturuka hanze yamuvura, ubwo rero nacitse intege kubera ubukene, Mudugudu na Gitifu w’akagari n’umurenge barabizi, ndasaba ubuvugizi bamfashe turebe uko twavuza uyu mwana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukurikirana bagashaka uko uyu mwana yavuzwa.

Yagize ati “Ubundi kugirango ikibazo kigeze iki gihe, umuryango uri mu cyiciro cya gatatu, icyo tugiye gukurikirana nk’ubuyobozi bw’akarere nuko hari abantu bamubarwaho bishoboye nabo biri ngombwa ko tuvugana bakabigiramo uruhare. Ntabwo mu gihugu cyacu dufite amabwiriza avuga ngo abafashwa mu buvuzi n’abari mu cyiciro cya mbere gusa, icya ngombwa ni ukurwana ku buzima bw’umuntu. Tugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK, agafasha akavuzwa.”

Abaturanyi ba Mukeshimana Alphonsine bavuga ko ubu burwayi bw’uyu mwana buzwi ndetse nta mikoro afite yatuma ashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, kuko ngo ubusanzwe atunzwe no guca inshuro ku bandi.

Aba baturanyi nabo bakavuga ko ubuyobozi bukwiye gufasha uyu mwana, agahabwa ubuvuzi kuko ibyo munda bigaragara hanze.

IVOMO: RADIYO HUGUKA

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Jackline says:
    November 3, 2022 at 4:23 pm

    Yooo! Uyu mwana arwaye bibabaje. Ariko ubwo Ubuyobozi bw’Akarere kacu bubimenye barabafasha. Wakoze Visi Meya. Dukunda Ubu

    Reply
  • Jackline says:
    November 3, 2022 at 4:27 pm

    Yooo! Uyu mwana arwaye bibabaje. Ariko ubwo Ubuyobozi bw’Akarere kacu bubimenye barabafasha. Wakoze Visi Meya. Dukunda Ubuyobozi bwacu

    Reply
  • Ntawishongora kuminsi says:
    November 6, 2022 at 5:45 pm

    Arikubundi nikihe kibazo kiri mubayobozi bamwenabamwe gusa ntamuturarwanda utarambiwe izimvugo zabayobozi baboza imitima yabantu byamara kujyera ahobibwiragako bitajyera bagatangira tujyiye kubikurikirana umva sibyiza bayobozi kd ereganamwe mujye muzirikanako mwambaye umubiri sibyosenshuti

    Reply
  • Kayigamba says:
    November 6, 2022 at 5:53 pm

    Ariko gusaba agacupantibiri mumuconyarwanda ubwikibazo nuko yasabye Ministri ubwose mwajyirengo agasabe mutwarasibo eregubwo wabona mumukururire umva ngendumva ntashyano ryacicumurizope ubundise umwana ntasaba umubyeyi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?