BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Abatekamutwe bakubise DASSO baramukomeretsa

Ruhango: Abatekamutwe bakubise DASSO baramukomeretsa

admin
Last updated: September 22, 2022 3:44 pm
admin
Share
SHARE

Umukozi ushinzwe umutekano ku rwego rw’Akarere, DASSO, witwa Nyandwi Bosco mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri 2022, yakomerekejwe n’abagabo bane bakekwaho ubujura, ubwo yajyaga gutesha abo bari bagiye kwambura nk’uko UMUSEKE wabibwiwe n’ubuyobozi.

DASSO Nyandwi Bosco yakomerekejwe n’abakekwaho ubutekamutwe

Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu DASSO yagiriwe ubugizi bwa nabi n’abo bagabo bikekwa ko ari abajura, maze bakamutemesha umuhoro.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko yahiritswe, akagwa mu muferege(rigole) irimo boridire( bordure) zikamukomeretsa ukuguru.

Gitifu Nemeyimana yavuze ko kuri ubu DASSO arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, ko hari abatawe muri yombi bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Yagize ati” Abantu babiri bakekwaho iki cyaha bamaze gufatwa abandi 2 muri bo baracyashakishwa.”

Amakuru avuga ko  hari hashize igihe, abo bajura banaga ibifurumba mu muhanda, bagashuka abaturage ko ari amafaranga yabo bataye, bunama kubitoragura bakabambura amafaranga, telefoni n’ibindi baba bafite.

UMUSEKE.RW / RUHANGO

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?