BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rubavu: Umusore yakubiswe n’abantu bimuviramo urupfu

Rubavu: Umusore yakubiswe n’abantu bimuviramo urupfu

admin
Last updated: October 29, 2022 10:19 am
admin
Share
SHARE

Abarinda ibirayi by’abaturage mu Karere ka Rubavu bazwi “nk’abarinzi b’amahoro”, barakekwaho gukubita umusore ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko hari abatawe muri yombi barimo n’umuyobozi w’umudugudu bari gukorwaho iperereza.

Akarere ka Rubavu kabereyemo ubwo bugizi bwa nabi

Ku wa 27 Ukwakira 2022 nibwo musore w’imyaka 21 wo mu mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu, Umudugudu wa Mburamazi yapfuye bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abo barinzi.

Senyoni Jean Pierre, Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi w’umusigire yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hari abakekwa bari gukorwaho iperereza barimo n’umuyobozi w’Umudugudu ariko batatu bakekwa bari ku burinzi bo bahise batoroka.

Yagize ati “Habayeho insanganya, abakoze ayo makosa bo baratorotse, umuntu yaje kwitaba Imana, ubu biri mu rwego rw’ubugenzcyaha.”

Avuga ku bari gukurikiranwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha yagize ati “Hari umukuru w’umudugudu urimo gukurikiranwa mu rwego rwo gutanga amakuru, ni we uri Sitasiyo ya RIB, abandi baratorotse. Batatu baratorotse. Ibindi bikurikiraho biri mu bugenzacyaha.”

Yavuze ko abagize ibyago bahumurijwe ndetse abarinzi bamwe bari kwigishwa ngo iyo myitwarire ntiyongere.

Gitifu Senyoni akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Ni mu gihe hagishakishwa abakekwa ubwo bugizi bwa nabi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • sinibagiwe esidras says:
    October 29, 2022 at 12:27 pm

    abanyakongo bashake amahoro bidaciye muntambara

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo…

Imirwano yasakiranyike M23 na FARDC n’abo bafatanyije muri Masisi yafatiwemo uduce

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse…

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?