Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 40 bari bamaze iminsi batabana kubera amakimbirane, aho yasanzwe ku buriri aryamye yapfuye ariko hanze y’inzu huzuye amaraso.
Ibi byabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko ho mu Mudugudu w’Isangano, mu ijoro rya tariki 18 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru ndetse avuga ko iperereza rikomeje.
Ati “Amakuru y’ibanze yagargaje ko yapfuye ahagana saa Tanu z’ijoro, inzego zishinzwe umutekano zahageze, zihita zitangira iperereza ry’ibanze ku mugore batabanaga kubera bafitanye amakimbirane waba wamukubitishije kuko uyu wapfuye yabanaga n’abana be gusa. Harakekwa umugore batabanaga kubera bari bafitanye amakimbirane, wanahise atabwa muri yombi.”
SP. Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ariyo avamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, rimwe na rimwe bikaba byabyara urupfu.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Umugore wa nyakwigendera afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi.