Umugabo w’imyaka 47 wo mu karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu izwi nka Titanic Guest House and Lodge yapfuye, nyuma yo kumara iminsi 2 atarongera kugaragara hanze.
Iyi Lodge iherereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu w’Isangano.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo witwa Mpongo Dieudonné yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gicurasi 2025, mu masaha ashyira saa 15h30’.
Umuyobozi w’iyi Logde avuga ko Mpongo yayigezemo tariki 30 Mata 2025, ariko kuva tariki 5 Gicurasi 2025 batongeye kumubona, uyu munsi bakaba ari bwo bagerageje gufungura urugi basanga ari umurambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahamije ay’amakuru y’urupfu rwa Mpongo avuga ko yari amaze iminsi ibiri abayikoramo batazi amakuru ye.
Ati “Ni byo koko uwo mugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye, kandi amakuru y’ibanze yagaragaje ko yari ayimazemo iminsi, aho kuva tariki 5 ari bwo abahakorera bamuherukaga ariko uyu munsi bafata urundi rufunguzo ngo bakingure barebe ko yagiye atwaye urundi bagasanga yarapfuye. Tubifata nk’uburangare kuba umuntu yamara iyi minsi ibiri umucumbikiye utazi amakuru ye. Ari na yo mpamvu iperereza rigikomeje kucyateye uru rupfu.”
Umurambo wa Mpongo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.