BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jun 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Rubavu: Insoresore zizwi nk’abuzukuru ba Shitani zongeye kuzengereza abarurage muri Cyanzarwe

Rubavu: Insoresore zizwi nk’abuzukuru ba Shitani zongeye kuzengereza abarurage muri Cyanzarwe

sam
Last updated: August 26, 2024 1:23 pm
sam
Share
SHARE

Abatuye mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu baratabaza leta bavuga ko insoresore zigize amabandi zikiyita izina “Abuzukuru bashitani” zibarembeje.

Iri itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryari ryarazengereje abaturage bo mu duce tw’Umurenge wa Rubavu nk’Utugari twa Byahi na Rukoko n’ahandi mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, ziza guhagurukirwa na Polisi.

Kuri ubu zuburiye umutwe mu murenge wa Cyanzarwe, bamwe mu bahatuye baganiriye na Radiotv10, bavuga ko kugeza ubu nta muturage upfa kugenda mu masaha y’umugoroba kuko iyo bamurabutswe bamwambura ibyo afite ndetse ngo rimwe na rimwe iyo ari umugore cyangwa umukobwa uhanyuze hari igihe bamufata ku ngufu.

Uwitwa Uwamahoro avuga ko na we yacitse izi nsoresore ubwo zategaga undi muturage zikamutera ibyuma, ati“byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”

Evariste Nzabahimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko iki kibazo cy’izi nsoresore kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano

Ati: “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”
Nzabahimana avuga ko kandi hari abantu bakomerekejwe n’izi nsoresore ariko bakaba baravuwe bagakira.

Ikibazo cy’aba biyise abuzukuru ba shitani cyumvikanye cyane mu bihe bya COVID-19 ubwo habaga gahunda ya Guma mu Rugo ari nabwo cyageze ku yindi ntera. Bibasiye cyane umurenge wa Gisenyi n’inkengero zawo ariko mu minsi ishize inzego z’umutekano ziza gukaza umurego zirabahashya.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

AFC/M23 yakazije ibirindiro byayo igamije gufata akandi gace gashya

2 Min Read
Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?