Abatuye mu murenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu baratabaza leta bavuga ko insoresore zigize amabandi zikiyita izina “Abuzukuru bashitani” zibarembeje.
Iri itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryari ryarazengereje abaturage bo mu duce tw’Umurenge wa Rubavu nk’Utugari twa Byahi na Rukoko n’ahandi mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, ziza guhagurukirwa na Polisi.
Kuri ubu zuburiye umutwe mu murenge wa Cyanzarwe, bamwe mu bahatuye baganiriye na Radiotv10, bavuga ko kugeza ubu nta muturage upfa kugenda mu masaha y’umugoroba kuko iyo bamurabutswe bamwambura ibyo afite ndetse ngo rimwe na rimwe iyo ari umugore cyangwa umukobwa uhanyuze hari igihe bamufata ku ngufu.
Uwitwa Uwamahoro avuga ko na we yacitse izi nsoresore ubwo zategaga undi muturage zikamutera ibyuma, ati“byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”
Evariste Nzabahimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko iki kibazo cy’izi nsoresore kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano
Ati: “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”
Nzabahimana avuga ko kandi hari abantu bakomerekejwe n’izi nsoresore ariko bakaba baravuwe bagakira.
Ikibazo cy’aba biyise abuzukuru ba shitani cyumvikanye cyane mu bihe bya COVID-19 ubwo habaga gahunda ya Guma mu Rugo ari nabwo cyageze ku yindi ntera. Bibasiye cyane umurenge wa Gisenyi n’inkengero zawo ariko mu minsi ishize inzego z’umutekano ziza gukaza umurego zirabahashya.