BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Rubavu: Igisubizo Entertaining Awards igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Rubavu: Igisubizo Entertaining Awards igiye kuba ku nshuro ya kabiri

admin
Last updated: July 27, 2022 2:27 pm
admin
Share
SHARE

Abategura ibihembo n’amarushanwa ya Igisubizo Entertaining batangaje ko bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubizo Entertaining Arts 

Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubizo Entertaining Arts yabwiye UMUSEKE ko kuri iyi nshuro rifite umwihariko n’udushya twinshi.

Usibye ibihembo bizatangwa ,aba basanzwe bategura iserukiramuco ryitwa Kivu Culture Festival bateguye n’ijoro bise Igisubizo Super Nights.

Clement avuga ko batangiye kwandika abazahatana muri “Igisubizo Talents Detection” mu mpano nshya mu muziki n’urwenya.

Uwifuza guhatana yohereza umwirondoro wa nyawo, amazina akoresha mu buhanzi, ifoto, amashusho aririmba ndetse n’imbuga nkoranyamabaga ze kuri [email protected] no kuri watsap 0785832785.

Guhitamo abazahatana muri iyi Talents Detection bizatangira kuva kuwa ku ya 05-26 Kanama 2022 ni mu gihe kwiyandikisha bizafungwa kuwa 03 Kanama.

Iki cyiciro kizakorerwa ku mbuga nkoranyambaga(online) ndetse n’imbonankubone (Live performance.)

Icyiciro cy’abo mu ruganda rw’imyidagaduro bakunzwe kurusha abandi muri Rubavu kizatangira muri Nzeri 2022.

Gutora muri Igisubizo Entertaining Awards bizatangira kuwa 01 kugeza ku ya 30 Nzeri 2022. Bizabera kuri murandasi (Internet).

Irushanwa ry’Igisubizo Entertaining Awards rizasozwa muri Weekend y’amateka yiswe Igisubizo Super Weekend.

Kuya 01 Ukwakira mu ijoro rya mbere hazaba umuhango wo gutanga ibihembo ku begukanye Igisubizo Talents Detection naho ku ya 02 Ukwakira hazaba igitaramo kizaba cyiganjemo abahanzi n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Aime kabrain says:
    July 27, 2022 at 8:17 pm

    Nturabyishimiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?