BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

Rubavu: Gitifu afunganywe n’abaturage bakurikiranyweho kugurisha Inka za Girinka

sam
Last updated: August 8, 2025 8:57 am
sam
Share
SHARE

Mu Karere ka Rubavu, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende yatawe muri yombi ari kumwe n’abaturage babiri, bakekwaho kugurisha inka ebyiri za gahunda ya Girinka.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, nyuma y’umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yatangaje ko “Nyuma y’uko abaturage babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagajwe kuri RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturage bari baramuhaye akayasubiza kuri Konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko aba baturage bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy’amafaranga bahaye Gitifu w’Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi amuha ibihumbi 260 Frw.

Yahamije ko uyu Gitifu w’Akagari n’ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk’ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.

Yaboneyeho gusaba abaturage bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n’aho bagera ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n’indangagaciro ya bandebereho.

Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa :Umusirikare ushinjwa gusomana n’umukunziwe yambaye impuzankano yakatiwe

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

2 Min Read
Ubutabera

Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afungiwe ruswa yagizwe umwere 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?