BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rubavu: Batatu baburiye ubuzima mu mpanuka

Rubavu: Batatu baburiye ubuzima mu mpanuka

admin
Last updated: December 10, 2022 11:28 am
admin
Share
SHARE

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yari ipakiye imbuto ivanye i Rusizi ijya i Goma muri Congo yakoze impanuka, abantu batatu bahita bapfa.

Iyi modoka yagonze ibitaro bya Gisenyi

Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi (04h00 a.m), ubwo iyi kamyo yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yaburaga feri ikagonga ibitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye UMUSEKE ko iyi modoka yarimo abantu batanu, ariko batatu bahise bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka.

Yagize ati “Nibyo ahagana saa kumi mu rukerera, imodoka yamanutse ujya ku Bitaro bya Gisanyi aho bitwa kwa Gacakiro, ibura feri imanuka yiruka ikora impanuka abari bayirimo batatu bapfuye, babiri bakomeretse. Yanagonze ipoto y’amashanyarazi n’igipangu cy’Ibitaro bya Gisenyi. Yari ivanye imbuto i Rusizi izijyanye i Goma.”

Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ni umushoferi wayo Hakorimana Albert n’abagenzi yari atwaye Habarugira Rajabu na Mujawamariya Clementine.

Abakomeretse ni umufasha wa shoferi (Turn boy), Niyonzima Irene n’umukanisha Nsabimana Jean Pierre na bo bari muri iyi modoka, gusa bakaba bakomeretse byoroheje aho bari kwitabwaho ku Bitaro bya Gisenyi.

CIP Mucyo Rukundo yongeye kwibutsa abashoferi kwitondera uyu muhanda umanuka ku bitaro bya Gisenyi kuko ari ahantu hamanuka.

Ati “Abashoferi n’abakoresha umuhanda turabibutsa kuhitondera, kuko hari ibyapa biburira, iyo uhageze uhita ubibona ko ari ahantu hamanuka cyane, rero bakwiye kubikurikiza bakagenda buhoro kuko uba urinda byinshi.”

Iyi modoka yari itwaye imbuto izijyanye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yari yabanje gupfa igeze muri Nyamasheke, ariyo mpamvu bari bahamagaje umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.

Si ubwa mbere imodoka igonze ibitaro bya Gisenyi, kuko mu bihe bitandukanye hagiye habera impanuka nk’izi bituruka ku miterere y’umuhanda umanuka, ariyo mpamvu abashoferi bahamagarirwa kwitondera uyu muhanda.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?