BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Rubavu: Abasirikare ba FARDC  bahunze imirwano  bishyikiriza ingabo z’u Rwanda nyuma yo kunanirwa  gukura  M23 mu mujyi wa Goma

Rubavu: Abasirikare ba FARDC  bahunze imirwano  bishyikiriza ingabo z’u Rwanda nyuma yo kunanirwa  gukura  M23 mu mujyi wa Goma

sam
Last updated: January 27, 2025 11:32 am
sam
Share
SHARE

Bamwe mu basirikare ba DRC bahungiye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa incuro na M23, bavuga ko bari bananiwe kandi babona nta n’umusada babona badafite n’indi nzira, bahitamo gukuramo akabo karenge bakinjira mu Rwanda kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe neza.

Aba basirikare kandi basatswe ibyo bari bafite byose kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya umutekano w’Abaturarwanda, banasanganwa n’urumogi bitwazaga bakananywa muri uru rugamba.

Umwe mu basirikare ba RDC wishyikirije Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko impamvu yo guhungira mu Rwanda ari uko Ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23

Ati “Nageze mu Rwanda mpunga intambara. Twarwanye intambara nyinshi, ariko M23 bari gutsinda. Twaje hano kugira ngo twishyikirize [ubuyobozi].”

Izi impunzi z’Abanye-Congo ziri guhungura mu Rwanda zakiriwe mu Kigo cy’Urubyiruko cya Vision Jeunesse Nouvelle, giherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu

Usibye aba basirikare, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikomeje kwakira abanye-Congo bakomeje guhungira mu Rwanda.

Kuri ubu imirwano iracyajya mbere mu mujyi wa Goma, aho inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini cy’uyu mujyi zikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?