BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Rubavu: Abafana ba APR barwanye n’aba Étincelles

Rubavu: Abafana ba APR barwanye n’aba Étincelles

admin
Last updated: December 22, 2022 10:45 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’imirwano yabaye hagati y’abafana ba Étincelles FC n’aba APR FC mu mukino ikipe zombi zanganyijemo igitego 1-1, bamwe mu b’ikipe y’Ingabo baraye mu bitaro.

Umwe mu bafana ba APR FC yahise ajyanwa kwa muganga guhabwa ubufasha

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Étincelles FC yakinnye na APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Nyuma y’uyu mukino habayemo gushyamirana ku bafana b’impande zombi, ariko bikaba byatangiye umukino utararangira.

Abahaye amakuru UMUSEKE, bahamya ko aba bafana barwaniye muri Stade no hanze ya yo, ndetse aba APR FC barakomereka kugeza ubwo bajyanwa kwa muganga.

Si ubwa abafana ba Étincelles FC baba bagaragaweho gushyamirana na bagenz ba bo, kuko nyuma y’umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ubwo iyi kipe yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-2, bashyamiranye n’aba Rayon Sports ariko inzego z’umutekano ziratabara.

Ibi biza byiyongera ku byabaye mu mwaka ushize nyuma y’umukino wa shampiyona iyi kipe y’i Rubavu yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ubwo abasifuzi bongeragaho iminota 12, maze abafana bananirwa kubyakira basagararira abasifuzi ariko inzego z’umutekano ziratabara.

Gushyamirana kwatumye bamwe bakomereka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
7 Comments
  • rukabu says:
    December 22, 2022 at 11:13 pm

    Abafana BAMENYE ko gufana Ari ibyishimo Ntago Ari ukugya kuri mach basinze banyoye za muriture ubusinzi Nibwo butera byosse.murakoze

    Reply
  • Peace says:
    December 22, 2022 at 11:43 pm

    Etincelles ko numva ifite abafana bagira amahane kdi gufana aribimwe bituma turuhura mumutwe bityo ubuzima bukagenda neza none ahubwo byazanye kunaniza umutwe

    Reply
    • Emile tuvindimwe says:
      December 23, 2022 at 7:54 am

      Etincelles iribwa cyane kd Burya ntabwo abafana basagararira abataba sagarariyi

      Reply
  • Pozo says:
    December 23, 2022 at 6:00 am

    Inzego zumutekano zitubavu ko zireberera amafuti y’abafana ba Etincelles?

    Reply
  • BYINZUKI JEAN BAPTISTE says:
    December 23, 2022 at 7:59 am

    Abafana ba APR bariyemera cyane bariyumva mbese biyumva nk’abahagarikiwe n’ingwe…….

    Ibyabaye ejo rero ni ingaruka zo kwiyemera binaturutse ku burakari bw’abafana ba Etincelles byagaragaraga ko rwose umusifuzi atari yababaniye.

    Reply
  • Hagenimana justin says:
    December 23, 2022 at 8:24 am

    Ariko namwe ntimukagaye uwarwanye mutarebye icyatumye arwana.wowe bakwimye corner igaragara,umukinnyi wawe bamukoreye ikosa baba Ari we bahana.ubwo wowe ntiwagira reaction?Ferwafa yanze guhana abasifuzi.ibi byose Ni umujinya

    Reply
  • Naph says:
    December 23, 2022 at 9:03 am

    Bayihane kuvwnwaho amanota atatu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?