BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RITCO yanyomoje amakuru avuga ko idatanga ikiruhuko ku bashoferi

RITCO yanyomoje amakuru avuga ko idatanga ikiruhuko ku bashoferi

admin
Last updated: October 27, 2022 5:47 pm
admin
Share
SHARE

Kompanyi itwara abantu mu modoka rusange ya Interlink Transport Company, RITCO yabeshyuje amakuru yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abashoferi bayo badahabwa ikiruhuko.

RITCO ivuga ko itavunisha abakozi bayo

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bwasabaga bamwe mu banyamakuru kuvuganira abashoferi badahabwa ikiruhuko nk’abandi bakozi ndetse bakora n’impanuka bakishyuzwa amafaranga yo gukoresha imodoka zisanganywe ubwishingizi.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Ritco kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, banyomoje aya makuru bemeza ko biri mu nshingano zabo abakozi ba Ritco bahabwa ibiteganywa n’amategeko kandi bakomeje guharanira imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Rikomeza rigira riti “Ni muri urwo rwego, twifuje kubeshyuza amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi bacu badahabwa ikiruhuko nk’uko babyemererwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”

Rikomeza rigira riti “Mu by’ukuri  ayo makuru nta shingiro afite kuko abakozi ba Ritco cyangwa abashoferi by’umwihariko bafatwa kimwe hakurikijwe amasezerano y’akazi bahabwa mbere yo gutangira akazi ndetse hakubahirizwa amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa Ritco bwongeyeho ko uretse kuba abashoferi bahabwa ibiruhuko biteganywa n’amategeko, bakorera mu matsinda aho buri wese ugize itsinda akora iminsi ine mu Cyumweru maze akaruhuka ibiri kandi itabarwa mu kiruhuko cy’umwaka.

Bongeye kwibutsa ko ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bwagaragaje ko amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda yubahirizwa haba mu buyobozi n’abakozi ba Ritco, ibi bikajyana nuko bakomeje gukorana baharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abakozi n’imiryango yabo muri rusange.

Amakuru yabeshyujwe yavugaga ko umukozi akora ukwezi kose nta kiruhuko, ibintu byaba intandaro yo guteza impanuka kubera umunaniro, ikindi cyari cyagaragajwe nuko abashoferi bishyuzwa ingaruka z’impanuka zangiza imodoka harimo kwishyuzwa igiciro cyo gukoresha imodoka kandi ifite ubwishingizi, ikindi cyari cyagaragajwe ni amafaranga yahabwaga bamwe mu bashoferi abandi ntibayahabwe ugerageje kubaza akirukanwa.

Itangazo ryashyizwe hanze na RITCO

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?