Kuri uyu wa kane tariki 29 Kanama 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwerekanye abantu 6 bakekwaho kubeshya abacuruzi no kubiba ibicuruzwa bigira nk’abaje kubarangurira cyangwa abafatanyabikorwa babo.
Abakekwa bose baturuka mu Karere ka Bugesera, bakaba baranagiye bagaragara mu bindi byaha bitandukanye.
RIB kandi yanerekanye Telefone 192 zagiye bifatirwa ahantu hatandukanye nko mu maduka anyuranye, zagiye zibirwa ahantu hanyuranye.
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry yasabye abacuruzi guhorana amakenga bakirinda abatekamutwe, ndetse nogukora ibishobokja byose bakarinda umutekano w’ibyabo, mu rwego rwo kwirinda gutanga icyuho ku bajura.
Dr Murangira kandi yanaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura ko bakwiye kubivamo, ngo kuko ubushake, ububasha , ubushobozi ndetse n’ubufatanye RIB ifitanye n’abaturage bitazatuma hari uwiba ngo acike ubutabera.
Ati: “Izi telefone mubona hano 192 zafashwe mu bikorwa bya buri munsi byo gushaka telefone no kurwanya ibyaha by’aba bantu biba amatelefone, izi telefone hari izafatiwe mu maduka acuruza ibintu byibwe nka bya bindi bita imari ya macyeya, hari n’izafashwe zaraguzwe n’abantu bazikoresha.”
RIB yagiriye inama abantu kujya bigengesera mu gihe bagiye kugura ibikoresho nk’ibi bya Telefone zakoze, abasaba kwirinda kuzigura, ndetse no kujya bibuka kwaka inyemezabwishyu zazo.