Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu ku izina rya Salongo akaba akurikiranyweho ibyaha bine.
Salongo akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke, gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yatangaje ko Salongo yafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rimukorwaho.
Ati: “Yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”
Dr Murangira yatangaje kandi ko uyu Salongo yizezaga abantu ibitangaza bidashoboka birimo kubizeza ko avura inyatsi, ndetse n’ababuze urubyaro akaba yabasha kurubaha.
Ati: “Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”
Mu minsi ishize hari haherutse kugaragazwa ikibuga cya Basketball cyubatswe n’uyu Salongo, yubakiye abaturage, ngo bajye babasha kubona aho bidagadurira.
Uyu wiyita umupfumu kandi yasanganwe ibyo yakoreshaga muri ibi bikorwa bye, birimo impu z’ibisimba, n’amagi n’ibindi bikoresho yavugaga ko yakoreshaga mu bupfumu bwe.