BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RIB yemeje ko umunyarwenya Nyaxo afunzwe

RIB yemeje ko umunyarwenya Nyaxo afunzwe

admin
Last updated: August 22, 2022 2:35 pm
admin
Share
SHARE

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier , uzwi nka Nyaxo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabibwiye UMUSEKE.

Kanyabugande Olvier uzwi nka NYAXO arafunzwe

Ku wa 18 Kanama 2022 nibwo uru rwego rwamutaye muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mugenzi we.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu uyu mugabo afunzwe.

Yagize ati “Nibyo, yatawe muri yombi tariki 18 Kanama, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa. Byabereye i Nyamirambo, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko aho kuba yarakoreye icyaha ndetse n’abo yaba yarahemukiye ntacyo yabivugaho.

Amakuru avuga ko ubwo yari muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro, Nyaxo yakubise umugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa.

Dr Murangira yasabye abantu kurangwa n’ubworoherane mu rwego rwo kwirinda kugwa mu byaha.

Yagize ati “Abantu  bakwiye kugira ubworoherane kuko bifasha abantu kwirinda ibyaha byinshi. Bakwiye kugira ubworoherane, bakirinda ibintu byose  byabakurira ingorane zo kuba bakurikiranwa mu mategeko. “

UMUSEKE wamenye amakuru ko Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ritaganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • lg says:
    August 22, 2022 at 4:17 pm

    icyo umuntu yibaza kuki mubanyafuti bafatwa ninzego zumutekano biyita aba stars nkuyu abaririmbyi abakinnyi abanyamakuru nabandi kuki usanga ibitangaza makuru byahagurutse byanditse byavuze aho kureka abzbishinzwe ngo bakore akazi kabo ugasanga bahamagaye POLISI bahamagaye RIB, bazi abo aho bari aho gutegereza nkuko bikorwa kubandi ndetse bamwe banakomeye kurusha abo bajye bareka izonzego zikore akazi kazo kuko Polisi ibafata kuko baba ali abanyabyaha bakurikiranwa namategeko aho gukurikiranwa nitangazamakuru ahubwo ryagombye kubigisha uko bagomba kwitwara abo akenshi bakora ibyaha biteye isoni urugomo ubwirasi agasuzuguro ubusinzi ubusambanyi ibinyamakuru bibashima ko ngo bakundwa nabanyarwanda benshi sibyo abanyarwanda ntibyakunda abantu bitwara nkazamaibobo zitagira uburere. nubupfura

    Reply
    • unkown says:
      August 22, 2022 at 8:27 pm

      njya wandika ikinyarwanda kiza

      Reply
      • Kwizera says:
        August 25, 2022 at 6:30 am

        Wowe we ubwo wanditse neza njya cg ni jya ! Soma inkuru naho kwibeshya mu myandikire ni ibisanzwe

        Reply
  • Anonymous says:
    August 23, 2022 at 8:48 am

    kanyabugande nahamwanicyaha ahanwe nkuki amategeko abiteganya.

    Reply
  • Corneille Munyanziza says:
    August 26, 2022 at 2:03 pm

    Amategeko n’akurikizwe

    Reply
  • NDAYISHIMIYE says:
    August 31, 2022 at 8:54 pm

    Nyaxo pore men nta sheni indacika.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

2 Min Read
Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?