BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

sam
Last updated: June 30, 2025 10:12 pm
sam
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB , rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakekwaho kugurisha ubutaka butari ubwabo.

Muri abo harimo na noteri,umu-agent w’Irembo n’umukomisiyoneri w’ubutaka.

 Uru rwego rwibukije abagura imitungo itimukanwa kujya bashaka amakuru yuzuye kuri yo, mbere yo kwishyura amafaranga yabo.

Aya makuru yatahuwe n’umwe mu bo bagurishije ubutaka wasabye icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye. Uyu ni nawe watanze ikirego kuri RIB, ikoze iperereza iza guta muri yombi abari bihishe inyuma y’uyu mugambi.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kwirinda kugura ibyibwe. Rwibutsa kandi abafite imitungo itimukanwa kujya bibuka kureba ko imitungo yabo ikibanditseho.

RIB yatangaje ko umuyobozi w’aka gatsiko k’aba bantu barindwi yafashwe arambagiza ikibanza yigize umukiliya agasaba nimero ikiranga (UPI), kugira ngo uwo mukozi w’Irembo amufashe kukibonera icyangombwa no kumenya amazina bwite ya nyiracyo. Nyuma uyu mukozi yamufashaga gukora inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration).

Iyo amazina ya nyiracyo yamaraga kuboneka, hakorwaga inyandiko mpimbano itanga uburenganzira bwo guhagararirwa, bagashaka uwo bayiha uzabafasha mu kugurisha ubwo butaka mu izina rya nyirabwo. Nyuma, ya nyandiko bakayijyana kwa noteri wigenga akemeza ko ari iy’umwimerere kandi abibona ko, nyir’ubutaka adahari ndetse n’ibisabwa bituzuye nk’uko amategeko abiteganya.

Muri aba bantu barindwi bafashwe, abagore batatu barimo nibo bandikwagwaho ibibanza n’umuyobozi w’itsinda hanyuma bikagurishwa mu mazina yabo.

Aba bagore babaga batoranyijwe n’uyu muyobozi. Bafatiranwaga kuko batagira abagabo kandi bafite abana bakeneye kurera, akabemerera amafaranga igihe ikibanza cyaba cyaguzwe. Aba ni nabo yoherezaga guhura n’abakiliya.

Abakekwa bafashwe bamaze kugurisha ikibanza kimwe gifite agaciro ka 15.000.000 Frw, gusa amakuru avuga ko bari bafite umugambi wo kugurisha n’ibindi.

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw, ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
Ubutabera

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

1 Min Read
Ubutabera

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

1 Min Read
Ubutabera

RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?