BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > RIB yafunze Mukundiyukuri na Mugisha Jean Jacques

RIB yafunze Mukundiyukuri na Mugisha Jean Jacques

admin
Last updated: November 2, 2022 3:08 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwataye muri yombi abakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda, Mukundiyukuri Jean de Dieu na Mugisha Jean Jacques bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Mugisha Jean Jacques na mugenzi we bamaze gutwaba muri yombi na RIB

Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022. Ni nyuma y’uko aba bakozi bombi batangiye gukorwaho iperereza na RIB ku byaha bakekwaho bakoze ubwo u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki 28 Nyakanga 2022 kugeza  8 Kamena 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemereye UMUSEKE ko aba bombi bamaze gutwaba muri yombi kubera ibyaha bacyekwaho.

Ati “Nibyo. Batawe muri yombi tariki 1 Ugushyingo 2022. Bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Mukundiyukuri na Mugisha bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha impapuro mpimpano no  gufata icyemezo gishingiye ku u bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Itegeko rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw.

RIB iri gukora iperereza ku bakozi ba Komite Olempike

Mukundiyukuri Jean de Dieu acumbikiwe na RIB

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Gasana Leonard says:
    November 2, 2022 at 4:18 pm

    Operation ya Regis bigatagaye ko ntakuri yari ifite .Sam Katwnzi aramwemeje……@ Fine fm Radon.

    Reply
  • agaciro peace says:
    November 3, 2022 at 11:08 am

    Muzehe aherutse kubivuga ko abajeunes bari gushaka gukira vuba mu buryo buteye kwibaza. Ntawe ushaka gutungwa n’ayo yakoreye!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?