BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > RIB yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

RIB yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

sam
Last updated: July 10, 2025 6:50 am
sam
Share
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abibutsa ko batazemererwa kuyikwirakwiza mu bandi Banyarwanda

Abinyujije ku rubuga rwa X, Dr. Murangira yabanje kwibutsa ko Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo ari ibyaha bikomeye ndetse kubyirinda binakubiye mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ati “Mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga hari aho rivuga ngo ‘twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no kurandura burundu Ingengabitekrezao ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose.”

Yagaragaje ko nubwo amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, hari abagaragara muri ibyo byaha ndetse bagafungwa.

Ati “Umuntu wifata akoherereza undi ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside aba akoze icyaha, itegeko ntabwo ryibagiwe ikoranabuhanga. Umuntu niba yifashe amajwi akoherereza undi, itegeko rivuga ko nubwo biri hagati y’umuntu n’undi ariko kuko byaciye mu ikoranabuhanga, haba habaye mu ruhame.”

Murangira kandi yakomeje agaragaza ko ibindi byaha bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ari ugupfobya Jenoside, guhakana Jenoside no guha ishingiro Jenoside.

Hari kandi icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside

ti “Umuntu uvuga ngo mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa akavuga ngo nta Jenoside yabaye mu Rwanda, habayeho ubwicanyi cyangwa isubiranamo ry’amoko aba ahakanye Jenoside.”

“Undi ukumva aravuze ngo mujye mureka na twe twibuke Abahutu bapfuye, undi ati ‘iyo indege ya Habyarimana idahanuka nta Jenoside iba yarabaye’. Uwo aba agaragaza ko Jenoside itateguwe.”

Yavuze kandi ko hari abagaragara mu cyaha cyo guhishira amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside bikazamenyekana ku bw’impanuka, bakabihanirwa kandi ari ibintu bashoboraga kugaragaza ntibibagireho izindi ngaruka.

Dr. Murangira yibukije ko u Rwanda rudashobora kurebera na gato icyo ari cyo cyose cyashaka kurusubiza mu mateka nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yarashwe agiye gucukura amabuye y’agaciro muri Pariki ya Nyungwe.

1 Min Read
Mu Rwanda

Nyabugogo : Inyubako izwi nko kwa Yakobo yibasiwe n’i Kongo y’umuriro

1 Min Read
Mu Rwanda

Muri Kanama ab’i Kigali bazajya babona amazi mu minsi 2 aho kuba 5-WASAC

3 Min Read
Mu Rwanda

DRC : Kiliziya gatorika ntiyozeye ko amasezerano y’u Rwanda na Congo ko atazakemura ikibazo mu mizi

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?