BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > RIB iri gukora iperereza ku bakozi ba Komite Olempike

RIB iri gukora iperereza ku bakozi ba Komite Olempike

admin
Last updated: November 1, 2022 3:17 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangiye iperereza ku bakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda ku byaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Mukundiyukuri Jean de Dieu usanzwe Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda, ari gukorwaho iperereza na RIB

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye imikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth] nk’Umunyamuryango w’uyu muryango.

Abakozi babiri ba Komite Olempike y’u Rwanda barimo gukorwaho iperereza ku byaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’icyenewabo, bifitanye isano n‘imikino ya Commonwealth u Rwanda ruheruka kwitabira, yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bikekwa ko cyakozwe mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye imikino ya Commonwealth, abayobozi bakabatoranya batari mu bagombaga kuyitabira, bakagenda mu bandi babyemerewe.

Ni mu gihe mu bijyanye n’impapuro mpimbano, abongerewe muri iryo tsinda bahawe imyirondoro itari iyabo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB], Dr Murangira Thierry, yemereye UMUSEKE ko RIB yakiriye ikirego kiregwamo aba bagabo babiri ku wa 10 Ukwakira 2022.

Yagize ati “ Tariki 10/10/2022, RIB yakiriye ikirego abantu babiri ari bo Mugisha Jean Jacques wari ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororamubiri na Mukundiyukuri Jean de Dieu usanzwe Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda.”

“Bakaba bakekwaho ibyaha bibiri ari byo Gukoresha impapuro mpimbano no Gufata icyemezo gishingiye ku ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Ibi byaha bikaba bikekwa ko byakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki ya  28 Nyakanga 2022 kugeza  8 Kamena 2022.”

Yongeyeho ati “Ubu dosiye ikaba igikorwaho iperereza.”

Itegeko rihana icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw.

Mugisha Jean Jacques ukora muri Komite Olempike, nawe ari gukorwaho iperereza na RIB

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Rugamba says:
    November 2, 2022 at 7:00 am

    Sport yacu irimo Amanyanga gussa .ministère ya sport igomba kureba mu Nguni zosse invitation zabajya Commonwealth ziba zihari nu mubare na staff zaherekeza abakinnyi, Abo bandi biyongeraho na bantu baba barabuze ama visa yo kujya hanze bagatanga cash bagacungana ni mikino ya commonwealth igihe izabera ariko Aba Ari chaîne ndende ikibazo tubasabira visa ejo tukunva Bariho barasebya igihugu kugirango babone ibyangombwa.murakoze

    Reply
  • Pingback: RIB yafunze Mukundiyukuri na Mugisha Jean Jacques – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?