Umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Butundi, RED-Tabara wongeye kwigamba ko wiciye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo abasirikare b’iki gihugu mu mirwano yahuje impande zombi.
Ni mu mirwano yahuje izi nyeshyamba n’Ingabo z’u Burundi ku wa 9 Ugushyingo 2024, uyu mutwe ukaba wavuze ko wishe abasirikare 20 b’Abarundi ndetse n’abambari babo barimo Mai Mai Yakutumba mu duce twa Kirumbi, Kabundagwami na Kibandangoma two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo .
Usibye abasirikare RED-Tabara yigamba ko yishe, uyu mutwe uranavuga ko wasunitse Ingabo z’u Burundi ukazisubiza mu birindiro byazo biherereye mu duce twa Kitombo na Kipupu.
Wunzemo ko “abasirikare benshi bayobeye mu mashyamba bata ibikoresho byinshi bya gisisirikare ku rugamba”.
Mu mpera z’Ukwakira bwo RED-Tabara yigambye kwicira muri Kivu y’Amajyepfo abasirikare 45 b’u Burundi, barimo Lieutenant-Colonel Simon Nyandwi wari Komanda w’ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe kandi mu mpera za 2023 na bwo wigambye ibitero bitandukanye wateye ukica abantu ku mupaka wa Gatunda uhuza u Burundi na Congo.