BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RDF yungutse abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze- AMAFOTO

RDF yungutse abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze- AMAFOTO

admin
Last updated: October 21, 2022 8:08 pm
admin
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bato bashya bari bamaze umwaka bahabwa amasomo y’ibanze abinjiza mu ngabo mu kigo cy’imiyitozo cya Nasho.

RDF yungutse abasirikare bashya

Aba basirikare bashya binjiye mu mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho, nyuma yo kubanza kugaragaza ubumenyi bungutse n’amasomo bahawe azabafasha mu nshingano zabo.

Uyu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo, umushyitsi mukuru akaba yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yasabye aba basirikare bashya kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda ndetse bakabungabunga indagagaciro za RDF zirimo no gukunda igihugu.

Ati “Ndababwira ko mugomba guhora muba aba mbere mu nshingano zose muzahabwa kandi mukigira kubabanjirije.”

Lt Gen Mubarakh Muganga yanabashimiye amahitamo meza bagize yo guhitamo umuryango mugari w’igisirikare cy’u Rwanda, ibi ariko ngo bazabishobozwa no kuzirikana ko intsinzi iyo ariyo yose yubakirwa ku kinyabupfura.

Muri uyu muhango abasirikare bitwaye neza muri iki gihe cy’umwaka bari bamaze bahabwa amasomo bakaba bahembwe, Pte Byiringiro Egide niwe wahize abandi, akurikirwa na Pte Gisingizo Aime Bruno na Pte Habumugisha Benon.

Aba basirikare bashya bakaba bari bamaze igihe cy’amezi 12 batorezwa mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura
Aba basirikare bashya berekanye ko batojwe neza
Aba basirkare bashya berekanye byinshi bigishijwe bitandukanye

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?