Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru mu birori byo kubashimira umurimo w’indashyikirwa bakoreye Igihugu.
Ibyo birori bibaye ku nshuro ya 13 byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, no ku birindiro bya za Diviziyo zitandukanye mu Gihugu hose.
Mu bagiye nu kiruhuko zy’izabukuru kuri iyi nshuro, harimo Abagenerali, Abasirikare Bakuru, mu gihe ibirori byo gusezerera Abasirikare bato bafite andi mapeti byabereye ku Cyicaro gikuru bya za Diviziyo za RDF mu gihugu hose ndetse no ku birindiro bikuru by’amashami y’Ingabo zikorera mu Mujyi wa Kigali, i Kanombe,
Ku rwego rw’Igihugu, ibyo birori byayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame.
Nanone kandi ibyo birori byitabiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh K. Muganga, Abagaba b’Ingabo, Abajenerali, Abasirikare Bakuru, n’abafasha b’abinjiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF Paul Kagame, Minisitiri Marizamunda yashimye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye u Rwanda ubwo rwari rubakeneye kurusha ikindi gihe cyose.
Ati: “Mwahagaze mushikamye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, mwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi mwabaye ingirakamaro mu rugendo rwo kongera kubaka Igihugu kuva icyo gihe.”
Yakomeje agira ati: “Mwagize uruhare rw’ingirakamaro mu guhindura RDF igisirikare gikomeye kandi gikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga. Umusanzu wanyu, by’umwihariko mu ngabo, wasize umurage w’ibihe byose.”
Yakomeje avuga ko no muri iki gihe basoje inshingano za gisirikare, ubunararibonye n’ubwenge bafite bikiri ingirakamaro mu rugendo rwo kubaka Igihugu rugikomeje.
Yabahamirije ko igihe cyose bazahora mu bagize umuryango mugari wa RDF, abizeza ko Ingabo z’Igihugu zizakomeza kungukira byinshi ku buhanga n’ubunararibonye byabo.
Umugaba Mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga, na we yashimiye abatangiye ikirihuko cy’izabukuru ubwitange, kudatezuka n’umusanzu ufatika bahaye Igihugu cyabo.
Yabashimiye ikinyabupfura cyabaranze mu gihe cyose cy’umwuga wa gisirikare, abashishikariza gukomeza gukorana bya hafi n’umuryango mugari w’Abanyarwanda mu rugamba rwo kurushaho guteza imbere Igihugu cyabo.
Ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe ku basirikare batanze igitambo kinini. Muri iki gihe mwinjiye mu zabukuru, ntabwo muvuye ku ndangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda. Izi ndangagaciro zizakomeze kubayobora kandi zibafashe guhora mwiteguye gukora igihe cyose muzaba muhamagawe.”
Yakomeje agira ati: “Tubikuye ku mutima tubashimiye ukwiyemeza n’ubudakemwa mwagaragaje, uhereye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, urwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukageza ku rugendo rurerure kandi rugoye rwo kongera kubaka Igihugu. Mwagize uruhare rukomeye cyane mu kugira u Rwanda uko rumeze uyu munsi.”
Yakomeje nanone ashimira abafasha b’abasirikare binjiye mu zabukuru bagumye iruhande rwabo bakababera aho batari, ndetse bakabumbabumba imuryango babashyigikira mu butumwa bwose bahabwaga. Ati: “Tubashimiye ukwihangana mwagize.”
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu izina ry’abatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko baterwa ishema n’iterambere rya RDF ndetse n’umusanzu batanze mu kuyihindura urwego rwubashywe ku Isi.
Yavuze ko nubwo binjiye mu cyiciro gishya cy’ubuzima bazakomeza gukorera u Rwanda mu buryo butandukanye.
Yakomeje agira ati: “Tubikuye ku mutima turashimira Perezida wa Repubulika ubuyobozi bufite icyerekezo yahaye RDF, ari ba bwo bwayikujije ikaba urwego rutubashywe mu gihugu gusa ahubwo runubashywe mu ruhando mpuzamahanga.”
Yongeyeho ati: “Nubwo dusoje imirimo ya gisirikare, turacyiteguye kandi dufite ubushake bwo gukomeza gukorera Igihugu cyacu aho tuzahamagarwa hose. Uyu munsi dushobora gukuramo impuzankano za gisirikare, ariko ntituvuye mu nshingano dufite ku gihugu cyacu.”
Mu rwego rwo kubashimira, abatangiye ikiruhuko cy’izabukuru bahawe seritifika zigaragaza ukuzirikana serivisi z’agaciro gakomeye batangiye mu Ngabo z’u Rwanda.