Ingabo z’u Rwanda, RDF n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama ya gatatu yiga ku ngamba zo guhangana n’imbogamizi abaturiye imipaka bahura na zo.
Mu nama iteraniye mu Karere ka Musanze kuva tariki ya 28-30 Ugushyingo 2024, yahuje abasirikare bayoboye ibyiciro bitandukanye ndetse n’abahagarariye igisirikare muri za ambasade [Defence Attachés] hagati y’ibihugu byombi baganire ku buryo bakomeza guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano ku mpande zombi mu bice byo ku mipaka.
Muri ibi biganiro Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Frank Mutembe, yashimangiye akamaro k’imikoranire mu kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka.
Ati “Inama nk’izi ziba zigamije kugira ngo tuganire ku bibazo bicyugarije abaturage bo ku mipaka yacu, birimo ibyo kwambutsa ibiyobyabwenye, ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, za magendu, ndetse n’abakora ibyangiza ibidukikije.”
Brig Gen Paul Muhanguzi uyoboye intumwa za UPDF, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byombi ndetse n’Abagaba Bakuru bazo mu kubafasha muri ibi biganiro.
Ati “Turakomeza kandi gushyimira Abakuru b’Ibihugu byacu mu gushyiraho urubuga nk’uru rworoshya ibiganiro. Ni iby’agaciro kuzuza intego z’abayobozi bacu ndetse no gusuzuma ibikenewe mu mutekano ku batuye mu bice by’imipaka ku mpande zombi.”
Mbere yuko iyi nama itangizwa ku mugaragaro, intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda, basuye ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta, aho basuye ab’Akarere ka Musanze, ndetse banakirwa n’Abayobozi b’Uturere wa Burera na Gicumbi twombi dukora kuri Uganda.