BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > RDC: Intumwa idasanzwe  ya Angola mu biganiro na Tshisekedi

RDC: Intumwa idasanzwe  ya Angola mu biganiro na Tshisekedi

admin
Last updated: October 31, 2022 1:29 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida wa Angola, João Lourenço, amushyiriye ubutumwa bwe.

Perezida Tshisekedi n’intumwa ya Angola, Tete Antonio

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yageze muri icyo gihugu ku mpamvu zo gushakira hamwe igisubizo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Uru rugendo rubaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo umutekano ukomeje kuzamba cyane mu duce  ingabo za Congo, FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu ingabo za Congo ziri kwirukanwa mu duce zari zifite muri Rutshuru, Congo igashinja u Rwanda gushyigikira M23.

Muri Nyakanga uyu mwaka  Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, aho bitabiriye inama yatumijwe na Perezida João Lourenço wa Angola, uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), akaba yaranahawe inshingano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) z’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.

Abagize inteko ishinzwe umutekano ku Isi ya LONI, baheruka kugaragaza ko bafite impungenge ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo kubera umutwe wa M23 n’indi mitwe ihabarizwa, isaba ko bahagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

AU yasabye abahanganye muri Congo kwitabira ibiganiro bitegerejwe i Nairobi

Intumwa ya Angola hamwe n’itsinda bari kumwe mu biganiro na Perezida Tshisekedi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: EU yashimangiye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda ariyo nzira y’amahoro muri Congo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Mu mahanga

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?